Sherrie Silver yahishuye impamvu adashaka umugabo

  • MICOMYIZA BARINDA FIDELE
  • Nzeri 8, 2026
  • Hashize amasaha 7
Image

Umubyinnyi w’Umunyarwandakazi wamamaye ku rwego mpuzamahanga, Sherrie Silver, yavuze ko kuba kugeza ubu atarashaka umugabo ahanini biterwa n’uko atajya ahura n’abagabo benshi, ndetse n’abo ahuye na bo ibiganiro bikunze kwibanda ku kazi.

Sherrie Silver ni umwe mu Banyarwanda bamaze kubaka izina ku rwego mpuzamahanga binyuze mu mbyino, gusa ariko nubwo umwuga we wamugejeje ku rwego mpuzamahanga, avuga ko mu buzima bw’urukundo atarabona amahirwe ahagije yo kubona uwo bazabana.

Uyu mubyinnyi kandi avuga ko kuba agira isoni na byo bigira uruhare mu kuba atoroherwa no gutangiza umubano n’umuntu amukunze. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Sherrie yavuze ko iyo abonye umusore mwiza atihutira kumwegera cyangwa ngo atangize ikiganiro na we, ahubwo ahitamo kwishakira ikindi ahugiraho.

Ati: “Ikindi buriya ngira isoni, aho mbonye umusore mwiza, mpita mpava ngashaka ibyo mpugiramo. Ahubwo munsengere mwese.” Sherrie kandi yavuze ko mu buzima bwe bwa buri munsi atajya ahura n’abagabo benshi. Iyo ahuye na bo, ibiganiro akenshi biba bifitanye isano n’akazi ke.

Yavuze ko hari n’abigeze kumugira inama yo kujya amara igihe mu Rwanda niba koko ashaka umugabo, kuko ngo abagabo bo mu Rwanda bamutinya. Kugeza ubu, nta muntu Sherrie Silver aragaragaza ku mugaragaro nk’uwo bafitanye umubano w’urukundo.

Sherrie Silver yamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga nyuma yo kugira uruhare mu gutunganya imbyino zigaragara muri video y’indirimbo “This Is America” y’umuhanzi w’Umunyamerika Childish Gambino. Iyi ndirimbo yavugishije Isi cyane kubera ubutumwa bukomeye yari ikubiyemo, ndetse n’imbyino zayo zigaragaramo imbyino nyafurika zirimo Gwara Gwara, Azonto na Shaku Shaku.

Uruhare rwa Sherrie muri uyu mushinga rwatumye impano ye nk’umubyinnyi n’umuhanga mu gutunganya imbyino irushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga. “This Is America” yanegukanye igihembo cy’Umubyinnyi mwiza (Best Choreography) muri MTV Video Music Awards (VMAs) 2018, kimwe mu bihembo bikomeye mu muziki n’imyidagaduro ku Isi.

Nyuma y’uyu mushinga, Sherrie yakomeje gukorana na Childish Gambino, ndetse ajya na we mu bikorwa byo kuzenguruka ibihugu bitandukanye, bikomeza kumwongerera ubwamamare ku rubyiniro mpuzamahanga.

Yagiye kandi akorana n’ibigo n’ibirango bikomeye ndetse n’abahanzi bazwi ku isi mu mishinga itandukanye ijyanye n’imyidagaduro, kwamamaza no gutunganya imbyino.

Sherrie Silver ntabwo azwi gusa ku mbyino. Yanashinze Sherrie Silver Foundation, umuryango ugamije gufasha abana n’urubyiruko bafite impano ariko badafite ubushobozi cyangwa amahirwe ahagije yo kuziteza imbere.

Uyu muryango washinzwe mu 2015, ukibanda ku gufasha urubyiruko binyuze mu mbyino, umuziki, gukina amakinamico, uburezi, ubujyanama n’amahugurwa atandukanye. Hari kandi abahabwa ubufasha mu bijyanye n’ubuzima, amafunguro n’imibereho myiza, bitewe n’ibyo bakeneye.

Isoni zikomeje kubera intambamyi Sherrie Silver zo kudashaka umugabo
Muri Gashyantare 2022, Sherrie Silver yakorewe igishushanyo cye i Londres, mu Bwongereza, mu bukangurambaga bwo guteza imbere uburinganire no kongera umubare w’abagore mu bikorwa by’ubuhanzi
  • MICOMYIZA BARINDA FIDELE
  • Nzeri 8, 2026
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE