Nyagatare: Bafunguriwe amasoko y’amatungo yafunzwe kubera icyorezo
Abaturage b’Akarere ka Nyagatare bavuga ko banejejwe no kuba amasoko y’amatungo yongeye gufungurwa nyuma y’igihe kigera ku mezi asaga abiri afunzwe kubera indwara y’ubuganga yahagaragaye ikaba yibasira ubuzima bw’amatungo ndetse n’ubw’abantu.
Ku munsi wa mbere w’isoko ryaremeye ahitwa Nshuri mu Murenge wa Tabagwe, abaturage bitabiriye ku bwinshi barimo abazanye amatungo yiganjemo inka ndetse n’abazanwe no kuyagura.
Abaganiriye na Imvaho Nshya bavuze ko bishimiye kuba indwara y’ubuganga yararwanyijwe bakava mu kato ubu amasoko akaba yongeye gufungurwa.
Rwakibibi Amon yagize ati: “Turanezerewe cyane kuba twongeye kuza mu isoko. Twari twarakomwe mu nkokora n’ubuganga aho abajyaga bitega ifaranga ku matungo boroye byari byaraduteye ubukene. Ikindi ni uko ibikomera (amasoko) bifunguwe mu gihe abana basubira mu mashuri kuko twari dufite ikibazo cy’uko tuzabona amafaranga batwara; ubu rero kuri twe byakemutse.”
Rwakibibi akomeza avuga ko gufungwa kw’amasoko y’amatungo byari byarabagizeho ingaruka zo kutabona amafaranga bakomora ku matungo borora.
Rutagarama Emmy na we avuga ko yaje kugura inka yari amaze igihe ateganya kugura ariko yarazitiwe n’ingamba zari zarashyizweho.
Ati: “Naje kugura inka kandi nanayibonye. Nishimiye ko ubu bucuruzi bw’inka bwafunguwe kuko nk’ubu amafaranga nari nateganyirije iki gikorwa nari nyagerereje nyakoresha ibindi. Nifuzaga inka norora nkabona ifumbire ndetse ikanakamirwa umuryango wanjye. Turashima imbaraga ubuyobozi bwashyize mu guhangana n’icyorezo cyari cyatujemo ubu ubuzima mu bworozi bukaba bwongeye gusbira ku murongo.”
Abakunzi b’inyama na bo bakiranye inkuru ubwuzu bwinshi
Abaguzi b’inyama na bo bavuga ko icyorezo cy’ubuganga cyatumye batongera kubona aho bakura inyama z’inka n’izihene zo kurya.
Mutayomba Simeon yagize ati: “Twabuze inyama pe! Twarazibuze mu ngo zacu kuko ntaho kuzigurira mu bazicuruzaga, tuzibura no maresitora. Udashoboye kwigondera inkoko akaba atarya ‘akabenzi’ (inyama y’ingurube) uwo yariyakiriye. Ubu turashima ko byafunguwe nubwo zihenze ariko nibura ubishoboye akabona aho azigurira.”
Ku ruhande rw’abacuruza inyama, bavuga ko uretse kuba bao barazibuze nk’abazirya ngo bo byanabateye kubura amafaranga kuko akazi kabo kamaze igihe karahagaze, bakaba bishimira ko ubu bongeye gukora.
Akimana Dathive agira ati: “Twe twahombye kabiri. Twahombye nk’ababuze aho dukura inyama zo kurya, ariko tunahomba mu buryo bw’ubucuruzi kuko akazi kacu kahagaze. Inyama z’inka ubundi ni zo zigurwa cyane n’abaturage. Iyo zitakiboneka rero kuvuga ngo uzacuruza iz’inkoko ntabwo bivamo. Gusa kuko twari tuzi ko biri mu nyungu z’Igihugu buri wese yubahirije amabwiriza kugeza tubisohotsemo.”
Akomeza agaragaza uburyo banyuzwe no kumva ko ubucuruzi bw’amatungo bwongeye gukomorerwa akazi kabo kakaba kagiye kongera kugenda neza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare busaba abaturage kwishimira kuba amasoko y’amatungo yongeye gufungurwa, bunabibutsa guhora bari maso no kurushaho kwimakaza ubufatanye mu gukumira ibyorezo bikoma mu nkokora ubworozi butekanye.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague agira ati: “Turashimira ko abaturage bacu twajyanye mu bikorwa byo guhangana n’ubuganga. Kuba rero amasoko yongeye gufungura ni ibisubizo ku baturage bacu ndetse no ku buyobozi. Icyo dusaba abaturage ni ukwibuka ibihe tuvuyemo ntibirare bagakumumira ko hari uwaba icyuho cyo kugaruka kw’icyorezo tumaze iminsi turwana na cyo.”
Gufungwa kw’amasoko y’amatungo kwashyizweho nk’ingamba zari zigamije guhangana n’indwara y’ubuganga. Ku wa 26 Kamena 2026, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyashyize mu kato inka, ihene n’intama mu Turere dutandatu turimo Rwamagana, Kayonza, Kirehe, Gicumbi, Rulindo na Burera, nyuma y’uko ibizamini bya laboratwari bigaragaje ko iyo ndwara yari iri mu matungo, ahaje kwiyongeraho n’utundi turimo na Nyagatare.
