Dembélé yemeza ko Ballon d’Or ishobora kongera kuguma muri PSG

Dembélé yemeza ko Ballon d’Or ishobora kongera kuguma muri PSG

Ousmane Dembélé, ukinira Paris Saint-Germain (PSG) akaba ari na we wegukanye Ballon d’Or ya 2025, yavuze ko yizeye ko iki gihembo cy’umukinnyi mwiza ku Isi kizongera gutwarwa n’umukinnyi wa PSG muri uyu mwaka.

Dembélé yabivuze mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru France Football, aho yagarutse ku rugamba rwo guhatanira Ballon d’Or ya 2026, avuga ko nubwo hari abakandida benshi bakomeye, we abona ko igihembo kizaguma mu ikipe ya Paris Saint-Germain.

Muri uyu mwaka, Harry Kane, Lamine Yamal na Kylian Mbappé bari mu bakinnyi bagarukwaho cyane mu biganiro ku uzegukana Ballon d’Or. Kane na Yamal by’umwihariko bari mu bahabwa amahirwe menshi cyane.

Dembélé yahisemo Kvaratskhelia, Kane na Mbappé

Abajijwe abakinnyi batatu abona bafite amahirwe akomeye yo gutwara Ballon d’Or, Dembélé yagaragaje Khvicha Kvaratskhelia, mugenzi we muri PSG, Harry Kane ukinira Bayern Munich, ndetse na Kylian Mbappé.

Ntiyashyize aba bakinnyi ku rutonde rugizwe n’umwanya wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu, ahubwo yavuze ko bose ababona nk’abakandida bakomeye. Ati: “Ntekereza ko iki gihembo kizaguma mu biganza by’umukinnyi wa Paris Saint-Germain.”

Yavuze ko Kvaratskhelia, Kane na Mbappé ari bo yahitamo muri batatu ba mbere, ashimangira ko Kane yagize umwaka mwiza cyane. Nubwo Dembélé ari we watwaye Ballon d’Or ya 2025, yanze kwishyira mu bakinnyi batatu yahisemo. Ati “Njye? Oya. Sinjya nishyira muri ibyo bintu. Sinjya nitora. Iyo ari njye ubivuga, ntabwo nakwitora.”

Dembélé wegukanye Ballon d’Or ya 2025 nyuma y’umwaka w’imikino udasanzwe muri PSG, yagejeje ikipe ye ku ntsinzi zitandukanye. UEFA ivuga ko yasoje umwaka w’imikino wa 2024/25 afite ibitego 37 n’imipira 15 yavuyemo ibitego, ndetse anatorerwa kuba umukinnyi mwiza wa UEFA Champions League.

Yavuze kuri Olise, Yamal na Pacho

Uretse abo batatu yahisemo, Dembélé yanagarutse ku bandi bakinnyi avuga ko badakwiye kwibagirana mu biganiro bya Ballon d’Or.

Yavuze Michael Olise wa Bayern Munich, Lamine Yamal wa Barcelona, Fabian Ruiz na Willian Pacho ba Paris Saint-Germain.

Ku bijyanye na Olise, Dembélé yavuze ko yagize umwaka udasanzwe ndetse anagaragaza ko kuba yarabaye umukinnyi witwaye neza muri Bundesliga ari impamvu ikomeye yatuma ahabwa umwanya mu bahatanira iki gihembo.

Yanavuze kuri Lamine Yamal, mu gihe kuri Pacho yashimangiye ko hari ubwo abantu batamuha agaciro ahagije. Ati: “Pacho turamwibagirwa. Nizeye ko uyu mwaka tutazamwibagirwa kuko arabikwiye.”

Amagambo ya Dembélé aje mu gihe PSG ikomeje kugira abakinnyi benshi bagaragara mu biganiro bya Ballon d’Or. Mu 2025, iyi kipe yari ifite abakinnyi icyenda ku rutonde rw’abakinnyi 30 bari bahataniye igihembo, barimo Dembélé, Kvaratskhelia na Fabian Ruiz.

Mu gihe cyo gutangaza Ballon d’Or ya 2025, Dembélé ni we wari ku mwanya wa mbere, akurikirwa na Lamine Yamal na mugenzi we muri PSG, Vitinha.

Kugeza ubu, Harry Kane ni umwe mu bahabwa amahirwe menshi yo kwegukana Ballon d’Or ya 2026, ariko Lamine Yamal, Kylian Mbappé, Kvaratskhelia ndetse n’abakinnyi ba PSG na bo bakomeje kugarukwaho cyane.

Ku bw’amagambo ya Dembélé, igisubizo cy’uwazegukana Ballon d’Or 2026 kizakomeza kuba kimwe mu bintu bikomeye bikurikiranwa n’abakunzi ba ruhago, cyane cyane ko PSG ishaka ko igihembo gikomeza kuguma i Paris.

Ousmane Dembélé, ukinira Paris Saint-Germain (PSG) ni we wegukanye Ballon d’Or ya 2025
Kylian Mbappé wa Real Madrid, Khvicha Kvaratskhelia, wo muri PSG na Harry Kane ukinira Bayern Munich, ni bo Dembélé aha amahirwe yo gutwara Ballon d’Or ya 2026
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  2. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  3. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  4. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47
  5. MoYa yishimiye filime Ben’Imana izahagararira u Rwanda muri Oscars 10 Ukwakira 2026 Saa 12:36