Bruce Melodie ategerejwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show

Bruce Melodie ategerejwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show

Umuhanzi Itahiwacu Bruce Melodie, uri mu bakunzwe mu Rwanda, agiye kongera guhura n’abakunzi be mu gitaramo cy’urwenya kizwi nka Gen-Z Comedy, gisanzwe kibera muri Camp Kigali.

Ni igitaramo kimaze kumenyerwa n’abakunzi b’imyidagaduro kubera guhuza umuziki n’urwenya mu rwego rwo kurushaho kubafasha kuruhuka mu mutwe no kwidagadura byuzuye.

Bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo abategura Gen-z Comedy show kuri uyu wa Mbere tariki 07 Nzeri 2026, batangaje urutonde rw’abazasusurutsa abazitabira icyo gitaramo n’abashyitsi bahari bemeza  ko Bruce Melodie ari umutumirwa wabo.

Banditse bati: “Banyacyubahiro bakunzi ba Gen-z Comedy show, Bruce Melodie azifatanya na twe kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2026, bizaba ari ibishyushye muzaze kare.”

Uretse kuba Bruce Melodie azaba ari umutumirwa, icyo gitaramo kizasusurutswa n’abanyarwenya batandukanye barimo Kadudu, Clement Inkirigito, Musa na Kandi, Michael Sengazi, Patrick Rusine, Rumi Rwagaju, Umushumba n’abandi.

Bruce Melodie yaherukaga gutaramira muri Gen-Z Comedy, ku wa 5 Mutarama 2025. Icyo gihe yanyuze abakunzi b’icyo gitaramo binyuze mu kuririmba n’ibiganiro yagiranye n’abacyitabiriye abasangiza ibitekerezo byabafasha kurushaho gutera imbere bakoresheje amahirwe ahari.

Bruce Melodie ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ubumwe n’ubudaheranwa mu Rwanda byazamutseho 13% 29 Nzeri 2026 Saa 15:59
  2. Umudepite wa Gabon wakubise umukozi wa RwandAir yaciwe asaga miliyoni 1,2 Frw  29 Nzeri 2026 Saa 15:31
  3. Umukinnyi wa filimi Dennis Haskins yitabye Imana ku myaka 75 29 Nzeri 2026 Saa 14:29
  4. Korali Hermon yasubiyemo indirimbo ‘Amatunda’ imaze imyaka 20 29 Nzeri 2026 Saa 14:13
  5. Uganda: Rukidi wakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda yimitswe nk’Umwami wa Tooro 29 Nzeri 2026 Saa 12:48