Gen Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC gukura intsinzi muri RDC
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi gukotana bagakura intsinzi i Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yabigarutseho mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Nzeri 2026, ubwo yasuraga abakinnyi b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, mbere y’uko berekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), gukina na FC Les Aigles du Congo mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.
Yabwiye abakinnyi ko uyu ari umukino usaba imbaraga, ariko bakwiriye gutanga byose bagahesha ishema ikipe n’abafana bayo.
Yagize ati: “Ni ugukotana, maze umuhigo mukawuhigurira hakurya. Mufite umukino ku munsi w’ejo, uwo mukino ni nk’uwa nyuma kuri twe kandi intsinzi igomba kubonekera hariya hakurya i Lubumbashi, ibindi tukazahurira ku kibuga cy’indege tuje kubakirana ubwuzu ku bwo guhesha ishema ikipe n’abakunzi bacu.”
Yakomeje agira ati: “Bibe byiza mwitwaye neza mu mukino ubanza, kuko ni rwo rufunguzo rwa byose. Uwo kwishyura tuzawukine twararangije ibyacu dufite n’umushyitsi mukuru.”
Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri, ni bwo APR FC yahagurutse n’indege bwite yerekeza i Lubumbashi, mu rugendo rwamaze isaha n’igice.
Uyu mukino uteganyijwe kuri iki Cyumweru Saa Cyenda, kuri Stade Frédéric Kibasa Maliba. Nyuma y’umukino abakinnyi ntibemerewe kugurana imyambaro.
Biteganyijwe ko nta hoteli APR FC n’imwe ijyamo yo muri RDC, ahubwo irahita ikomereza kuri stade, ndetse nyuma y’umukino ihite ikora urugendo ruyisubiza i Kigali.
Yatwaye byose nkenerwa, by’umwihariko ibyo kurya n’ibyo kunywa kubera kutizera umutekano wayo muri RDC, dore ko n’umukino washyizwe mu muhezo, aho uza gukinwa nta mufana uri muri stade.
Ikipe y’Ingabo yanze kujya muri RDC hakiri kare kubera kutizera umutekano wayo no kwirinda icyorezo cya Ebola kiri mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.





