Misiri: Abantu 12 barimo umunyamakuru ukomeye bakatiwe kwicwa bamanitswe 

Misiri: Abantu 12 barimo umunyamakuru ukomeye bakatiwe kwicwa bamanitswe 

Umunyamakuru ukomeye, Sarah Khalifa wa Televiziyo yo mu Misiri n’abandi bantu 11 bakatiwe   igihano cy’urupfu, bakazicwa bamanitswe, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano no gucuruza ibiyobyabwenge, aho bafatanywe  toni zirenga 750 z’ibiyobyabwenge.

Uyu mwanzuro w’urukiko watangajwe ku wa 05 Nzeri 2026,  wongeye guteza impaka nyuma yuko umunyamakuru Khalifa w’imyaka 39, wari uzwi cyane muri porogaramu ya televiziyo, “Mission Impossible” yibandaga ku byaha n’ubugizi bwa nabi, abaye umwe mu bakatiwe urwo gupfa.

Ikinyamakuru cya Leta ya Misiri, Al-Ahram cyatangaje abaregwa bari bagize agatsiko k’abagizi ba nabi gakora ibikorwa byo kwinjiza ibikoresho fatizo bikoreshwa mu gukora ibiyobyabwenge, bafite umugambi wo kubikora no kubicuruza.

Mu gihe cy’iperereza abayobozi ngo  bafashe ibiyobyabwenge n’ibikoresho  birenga toni 750. Abaregwa banashinjwe gutunga  intwaro n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urukiko rwumvise abantu 20 bahaye ubuhamya  abashinjacyaha, hiyongeraho ibimenyetso by’ikoranabuhanga birimo ibiganiro n’amashusho.

Gusa Sarah Khalifa ahakana ibyaha byose ashinjwa ndetse mu iburanisha ryabaye muri Nzeri umwaka ushize, Khalifa yavuze ko atigeze abona ibiyobyabwenge mbere y’uko afotorwa ari kumwe na byo mu biro by’urwego rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge.

Nyuma y’umwanzuro wo ku wa 05 Nzeri 2026, Umwunganizi we mu mategeko yavuze ko agiye kujuririra igihano cy’urupfu yakatiwe.

Uretse Sarah Khalifa n’abandi 11 bakatiwe urwo gupfa, abandi icyenda bakatiwe igifungo cya burundu, mu gihe barindwi bagizwe abere.

Urukiko rwari rwaratangaje umwanzuro w’ibanze mu kwezi gushize, ariko igihano cy’urupfu nticyahise cyemezwa burundu ariko uwo mwanzuro wongeye gushimangirwa  nyuma y’igitekerezo  cy’uhagarariye amadini nk’uko biteganywa n’amategeko y’icyo Gihugu mu manza zirimo igihano cy’urupfu.

Raporo y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu,  Amnesty International ya  2025, igaragaza ko muri uwo mwaka hatanzwe  ibihano by’urupfu 492, muri byo 23 bishyirwa mu bikorwa.

Umunyamakuru wa Televiziyo yo mu Misiri Sarah Khalifa yakatiwe igihano cyo kwicwa biteza impaka
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ubumwe n’ubudaheranwa mu Rwanda byazamutseho 13% 29 Nzeri 2026 Saa 15:59
  2. Umudepite wa Gabon wakubise umukozi wa RwandAir yaciwe asaga miliyoni 1,2 Frw  29 Nzeri 2026 Saa 15:31
  3. Umukinnyi wa filimi Dennis Haskins yitabye Imana ku myaka 75 29 Nzeri 2026 Saa 14:29
  4. Korali Hermon yasubiyemo indirimbo ‘Amatunda’ imaze imyaka 20 29 Nzeri 2026 Saa 14:13
  5. Uganda: Rukidi wakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda yimitswe nk’Umwami wa Tooro 29 Nzeri 2026 Saa 12:48