Indonesia: Iruka ry’ikirunga ryahagaritse ingendo z’indege

Indonesia: Iruka ry’ikirunga ryahagaritse ingendo z’indege

Indonesia yatangaje ko ingendo z’indege 209 zahagaritswe nyuma y’uko ikirunga cya Anak Krakatau cyarutse umwotsi wacyo ukagaragara mu kirere hafi y’Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Soekarno-Hatta kiri mu Murwa Mukuru i Jakarta, mu gitondo cyo kuri iki  Cyumweru.

Iki kirunga cyatangiye kuruka mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 04 Nzeri, cyatumye haduka umutingito, ndetse Indonesia yongeye gutangaza ko mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru cyongeye kuruka.

BBC yatangaje ko abarenga 22 000 bagizweho ingaruka kubera guhagarikwa kw’ingendo z’indege ndetse Minisiteri y’Ubwikorezi yavuze ko guhagarika ingendo byagize  ingaruka cyane cyane  ku ndege zagombaga kuva cyangwa kujya muri Singapore, ndetse n’izindi ngendo mpuzamahanga zijya cyangwa ziva i Doha, Sydney na Kuala Lumpur.

BBC yatangaje ko nubwo nta mpuruza ya Tsunami yigeze itangwa ariko  Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaturage bo mu bice byibasiwe n’umwotsi w’ikirunga kuguma mu ngo no kwambara udupfukamunwa, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora kubageraho.

Ikinyamakuru cyo muri Indonesia Kompas  cyatangaje ko  amashuri menshi  yabaye ahagaze ndetse bamwe mu barobyi na bo bahagaritse ingendo zo kujya kuroba mu nyanja nyuma yo kugirwaho ingaruka n’ivu ry’ikirunga.

Mu  kwezi k’Ukuboza 2018, ni bwo ikirunga cya Anak Krakatau cyaherukaga kuruka aho byateje umwuzure uturuka ku guhungabana kw’inyanja (Tsunami) wahitanye abantu barenga 400, ababariwa mu bihumbi barakomereka abandi bakurwa mu byabo.

Iruka ry’ikirunga ryahagaritse ingendo z’indege muri Indonesia
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  2. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  3. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  4. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47
  5. MoYa yishimiye filime Ben’Imana izahagararira u Rwanda muri Oscars 10 Ukwakira 2026 Saa 12:36