Urukiko rwategetse ko Shema Fabrice afungwa iminsi 30 y’agateganyo

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 2, 2026
  • Hashize amasaha 18
Image

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko umushoramari akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), Shema Fabrice Ngoga, akomeza gukurikiranwa afunze mu gihe cy’iminsi 30 bitewe n’uko hari impamvu zikomeye zituma ibyaha bibiri akekwaho abikurikiranwaho afunze.

Ni icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa 2 Nzeri 2026 nyuma y’uko ku itariki 27 Mata, Shema yari yaburanye asaba ko yakurikiranwa adafunze ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Urukiko rwagaragaje ko indi mpamvu Shema agomba gukurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo ari uko ibi byaha bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Mu iburanisha ryabaye mbere, ku wa 26 Kanama 2026, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Shema yakurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo, kubera ko hari impamvu zikomeye zigaragaza ko yakoze ibyaha akurikiranyweho, kandi ko abaye afunguwe ashobora gutoroka kandi iperereza rikomeje.

Bwasobanuriye urukiko ko dosiye ya Shema ishingiye ku masezerano afite agaciro k’asaga miliyoni 1 y’Amayero sosiyete ye yitwa Africa Medical Supplier Plc icuruza ibikoresho by’ubuvuzi yagiranye na ABZL International General Trading LLC.

Buvuga kandi ko aya masezerano yasinywe tariki ya 23 Mutarama 2024 ashingiye ku isoko ryatanzwe na Banki y’Isi ryo kohereza ibikoresho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, sosiyete ya Shema ikaba yaragombaga kwishyura ABZL aya mafaranga bitarenze iminsi 60.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko sosiyete ya Shema itubahirije amasezerano, ahubwo ko yakomeje gusiragiza ABZL, yanga kwishyura, bigera aho yandikirwa ‘email’, abona gusezeranya ABZL ko azayishyura.

Nk’uko bwakomeje kubisobanura, tariki ya 5 Kanama 2025, Shema yahaye sosiyete bagiranye amasezerano sheki itazigamiye y’ibihumbi 400 by’Amadolari n’indi y’ibihumbi 200 by’Amadolari.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko banki yabwemereye ko sheki Shema yatanze zitazigamiye, kuko byagaragaye ko konti yanditseho itariho aya mafaranga tariki 1- 10 Kanama 2025.

Shema yabwiye urukiko ko atemera ibyaha ashinjwa, agaragaza ko yagiranye amasezerano n’iyi sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu isanzwe itanga serivisi z’ubufasha mu by’imari, kandi ko atari ubwa mbere bari bayagiranye.

Yongeyeho ko andi masezerano Africa Medical Supplier Plc yagiranye na ABZL mu bihe byashize kuva impande zombi zatangira gukorana mu 2017 yagenze neza, buri ruhande rwubahiriza inshingano nk’uko rwabisabwaga.

Yasobanuye ko nubwo Africa Medical Supply yishyuye aya mafaranga ya kabiri, ABZL itayakiriye kuko banki yavuze ko konti yagombaga kwakira ifite ikibazo ku buryo yakwakira amafaranga.

Shema yabwiye urukiko ko ingingo ya gatandatu y’amasezerano ivuga ko mu gihe habaye ikibazo kuri konti, ABZL yasabwaga gutanga indi yoherezwaho amafaranga.

Yasobanuye ko habaye ikibazo ku banyamigabane ba ABZL, aho yasabwe gutanga indi konti, buri wese akurura yishyira.

Shema yavuze ko umwe mu banyamigabane, ari na we watanze ikirego, yafashe iyo sheki, yongeraho amagambo ye, asaba ko yishyurwa kuri konti ya US Bank yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeraho tariki ya 5 Kanama 2025.

Yagaragaje ko bitumvikana ko yakwandika sheki igomba kujya i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ngo nyuma yisange muri Amerika.

Shema yabwiye urukiko ko ari inyangamugayo, n’ikimenyimenyi ko mu mwaka ushize atari ku rutonde rwa ba bihemu, ibyo akabishingiraho avuga ko atatanze sheki itazigamiye.

Umushinjacyaha yavuze ko ikibazo kiri kuri sheki ebyiri zihuje nimero ariko iy’umwimerere ikaba idafite itariki, kopi yayo ikagira itariki zishobora kuba iya 8 Kanama 2025 cyangwa iya 5 Kanama 2025.

Yongeyeho ko ubwo RIB yandikiraga banki iyibaza niba icyo gihe sheki zari zizigamye, banki yasubije ko zitari zizigamiye kuko konti ya Africa Medical Supply yariho amadolari 1183.

Nyuma y’izo ngingo zose, urukiko rwategetse ko Shema Ngoga akomeza gukurikiranwa afunze mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Shema Fabrice afungwa iminsi 30 y’agateganyo
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 2, 2026
  • Hashize amasaha 18
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE