Nyagatare: Aborozi bagaragaza inzitizi zituma badahaza uruganda rw’amata

  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 2, 2026
  • Hashize amasaha 22
Image

Aborozi  bitezweho gutanga umukamo mu ruganda rw’amata y’ifu rwubatswe i Nyagatare bavuga ko bakiri kure yo kubona umukamo ukenewe ngo urwo ruganda rubone umukamo rutunganya ujyanye n’ubushobozi bwarwo 100%, kuko bagifite imbogamizi zirimo kuba amazi ataragera hose mu nzuri ndetse n’ubuvuzi bw’amatungo bukarushaho kubegera.

Aborozi biteganyijwe ko bajyana amata ku ruganda rw’amata rwa Nyagatare ni abo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Iy’Amajyaruguru, bifuza ko bakomeza gufashwa na Leta kuri nkunganire, kwegerezwa amazi mu nzuri aho ataregera n’ubuvuzi bw’amatungo bugakomeza gutezwa imbere.

Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko ubu batagitaka basaba isoko ry’umukamo ahubwo ko basigaranye ikibazo cyo guhaza uruganda byatuma na bo batera imbere.

Tumwesigjye Adam yagize ati: “Mbere twajyaga tugira ikibazo cy’umukamo wacu waburaga abaguzi ariko ubu ntibikiriho. Mu mibare batugaragariza ni uko ubu amata duha uruganda yaba twe ndetse n’abavandimwe bo mu tundi Turere kugeza ubu ari 15%, bivuze ko tugisabwa byinshi nubwo hari ibikibangamiye kugera ku bworozi twifuza.”

Mu nzitizi aba borozi bagifite harimo kutagira amazi ahagije aho bakorera ndetse n’ikibazo cy’ibiryo by’amatungo byahenze, kikaba ari ikibazo kitarabonerwa igisubizo.

Munyazikwiye Albert avuga ko mu byibanze inka ikenera kugira ngo itange amata menshi harimo no kunywa amazi menshi kandi meza.

Ati: “Twatangiye ubworozi bw’inka zitanga umukamo aho bidusaba kororera mu biraro kugira ngo turinde inka gukora ingendo ndende zirisha cyangwa zijya gushaka amazi. Ibi bisaba kuba dufite amazi ahagije mu nzuri zacu kuko ubushakashatsi bugaragaza ko uko inka irya ubwatsi bwumye ariko ikenera kunywa amazi menshi bikanayitera gukamwa cyane, ayo mazi rero ntaraboneka.” Hari kandi kuba bakibangamiwe n’ikibazo cy’ibyo kurya by’amatungo bikibahenda.

Karasira David agira ati: “Ni byo ku ruhande rumwe turashima ko twabonye isoko ry’amata, aho mbere twakamaga amata akatugarukira yabuze aho agurishwa. Ubu rero ahubwo byarahindutse kuko tutanabasha guhaza isoko dufite. Turi kuvugurura ubworozi ngo tubone umukamo uhagije ariko turacyabangamiwe n’ibiryo by’amatungo bikiduhenda aho dusaba Leta gufasha mu gushaka igisubizo ubundi natwe tugakora nta nkomyi”

Ubuyobozi bw’uruganda rw’amata y’ifu ruri mu Karere ka Nyagatare buvuga ko rugifite icyuho mu mikorere aho kugeza ubu rukora ku kigero cya 15% y’ubushobozi bwarwo aho ibi bikiri imbogamizi ku kugera ku ntego rwashyiriweho.

Umuyobozi w’uru ruganda Kagaba Jamesyagize ati: “Kugeza ubu ntabwo turagera aho twifuza ndetse turacyari kure cyane kuko ubu turi gukora ku kigero cya 15%. Ibi bituruka ku mukamo muke twakira uturutse mu borozi”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry avuga ko mu bikorwa n’ubuyobozi harimo gushishikariza aborozi gukora ubworozi nk’ishoramari ndetse ko hari imikoranire igamije gushaka ibisubizo ku nzitizi zikirimo.

Ati: “Ubu mu rwego rwo gushishikariza aborozi kubigira ishoramari, hari inama tugirana n’aborozi aho tubasanga mu Tugali tukarebera hamwe uko tujyana mu cyerekezo cyo gukora ubworozi nk’ishoramari, ubworozi butwinjiriza amafaranga. Ibi bizatuma dufatanya kuzamura umukamo kuko tunaganira ku mbogamizi zigihari n’uburyo twazisohokamo”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Uwituze Solange yabwiye Imvaho Nshya ko hari ibiri gukorwa kugira ngo hakurweho imbogamizi ziri mu bworozi ndetse bukorwe ku buryo butanga umukamo wifuzwa.

Yagize ati: “Kugira ngo tubone umukamo uhagije hari ibintu 3 turi kwitaho ari byo gukemura ikibazo cy’ibiryo y’amatungo, amazi ndetse n’ubuzima bw’amatungo. Ku biryo by’amatungo ubu turi gukorana n’abashora imari mu nganda zibitunnganya kugira ngo biboneke kandi ku giciro gikwiye.

Turi gukwirakwiza amazi kandi mu borozi dukoresheje uburyo bwo kuyakurura ikuzimu ku buryo bayakoresha ndetse n’abaturanyi bakayifashisha, ibi bikajyana no gushyiraho uburyo bw’ubuvuzi bw’amatungo bwizewe.”

Kugeza ubu abaha umukamo uru ruganda rw’amata y’ifu rwa Nyagatare ni aborozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Iy’Amajyaruguru. Mu karere ka Nyagatare aborozi bageza ku ruganda umukamo ungana na litiro ibihumbi 70 mu gihe cy’imvura naho mu zuba umukamo uramanuka ukagera kuri litiro ibihumbi 35.

Amatungo akora urugendo agiye gushaka amazi ntatanga umukamo wifuzwa
Amazi ahagije yo kuhira inka ni kimwe mu bibazo bikibangamiye kuzamura umukamo ngo aborozi bahaze uruganda rw’amata rwa Nyagatare
  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 2, 2026
  • Hashize amasaha 22
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE