Umujyi wa Kigali waburiye abakodesha inzu ahashyira ubuzima mu kaga 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 3, 2026
  • Hashize iminota 17
Image

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwakebuye abatuye ahashobora  ubuzima bwabo mu kaga, biganjemo abakodesha, bubashishikariza kwimuka mbere y’uko ukwezi k’Ukwakira kugera kuko kuzarangwa n’imvura nyinshi ishobora no kubambura ubuzuzima. 

Iyo mpuruza itanzwe mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) giherutse gutangaza ko impera z’uku kwezi kwa n’intangiriro n’iz’ugutaha k’Ukwakira zizarangwa n’imvura nyinshi.

Muri uku kwezi kwa Nzeri, Meteo Rwanda yatangaje ko mu Gihugu hose muri rusange hazagwa imvura iri ku mpuzanzengo ya milimetero ziri hagati ya 20 na 120, ikaba iri munsi y’isanzwe igwa iri hagati ya milimetero 35 na 213.

Emma Claudine, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, ahamya ko Meteo Rwanda yateguje ko Abanyakigali bo bazahura n’imvura nyinshi cyane hagati ya tariki ya 26 Nzeri na tariki 6 Ukwakira 2026. 

Yavuze ko iyo imvura iguye abatuye mu manegeka ubuzima bwabo buba buri mu kaga, kandi ngo abenshi baba ari abakodesha aho batekereza ko hahendutse cyangwa haborohereza kugera aho bakorera buri munsi. 

Ati: “Imibare yatweretse ko abantu benshi bagerwaho n’ibibazo by’ibiza mu gihe cy’imvura ari abakodesha kubera ko ari bo bakodesha mu nzu zishyira ubuzima mu kaga. Tuributsa abantu bakodesha ngo rwose ngo bisuzume, hari ahantu ushobora kuba uri gukodesha hahendutse cyangwa se hegereye akazi ukora ariko hashobora kuba hashyira ubuzima mu kaga imvura iramutse iguye.”

Akomeza avuga ko ahanini abakodesha ahashyira ubuzima bwabo mu kaga baba babibona, ariko bakabyirengagiza nkana kuko hari ubwo aba ari nko munsi, umukingo uteye inkeke, hakora kuri ruhurura, cyangwa se ari inzu babona ko yatangiye no kwiyasa. 

Akomeza agira ati: “Ibyongibyo byose birebe, niba uri kubona inzu uri kubamo nonaha yashyira ubuzima bwawe mu kaga kandi uyikodesha, tangira gushaka ahandi wakwimukira mbere y’uko ukwezi k’Ukwakira kwinjiramo cyangwa se nibura kugitangira kugira ngo ubuzima bwawe butazajya mu kaga cyangwa se n’ubw’abawe kuko amagara aseseka ntayorwe. “

Kuri we, ibyiza ni uko wakongera amafaranga y’ubukode cyangwa se ukaba watura kure ho gato y’aho ukorera, ariko ugatura ahantu hatekanye cyane ko n’uburyo bw’ingendo za rusange bugenda burushaho koroha. 

Nk’uko bishimangirwa na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi(MINEMA), kubera uduce tw’imisozi duherereye ahatandukanye mu Mujyi wa Kigali, ahantu henshi hakunda kwibasirwa n’inkangu n’inyuzure bishobora gutungurana mu gihe hatabayeho kwigengesera. 

Mu duce twashyizwe imbere cyane mu kwibasirwa n’ibiza harimo mu Rugugunga no mu Gitega mu Karere ka Nyarugenge, Gasharu, Ngoma, Karambo, Gakoki na Nyanza muri Kicukiro, Karuruma, Jabana, Gusozi na Mukindo mu Karere ka Gasabo. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 3, 2026
  • Hashize iminota 17
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE