Patrice Evra yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 2, 2026
  • Hashize amasaha 11
Image

Uwahoze ari myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa n’amakipe akomeye ku Mugabane w’u Burayi, Patrice Evra, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Patrice Evra, yakiniye amakipe arimo Manchester United, Juventus na Olympique de Marseille, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho yunamiye inzirakarengane zirenga miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside, Evra yashyize indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’inzirakarengane zisaga ibihumbi 250, anifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka no kubungabunga amateka ya Jenoside.

Nyuma yo gushyira indabo ku mva rusange, Evra yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, arimo uko urwango n’ivangura byubatswe mu gihe cy’imyaka myinshi, uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ndetse n’ingaruka yasigiye u Rwanda n’Abanyarwanda.

Yanasobanuriwe urugendo rwo kongera kubaka Igihugu nyuma ya Jenoside, aho u Rwanda rwashyize imbere ubumwe n’ubwiyunge no kubaka inzego zigamije iterambere.

Evra kandi yasuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, birimo ahagaragaza amateka y’ivangura n’urwango byagejeje kuri Jenoside, ubuhamya bw’abayirokotse ndetse n’igice cyahariwe amata y’abana bishwe muri Jenoside.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Evra yihanganishije Abanyarwanda ku bw’amateka ashaririye banyuzemo, anashima urugendo rwo kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside.

Yagaragaje ko yishimiye gusura u Rwanda no kubona intambwe Igihugu kimaze gutera mu kwiyubaka, ashimira Perezida Paul Kagame ku buyobozi bwe bwagize uruhare mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rushya nyuma y’amateka ya Jenoside.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ni rumwe mu nzibutso zikomeye zibumbatiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Urwo rwibutsorwa Jenoside kimwe rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe, urwa Bisesero mu Karere ka Karongi n’urwa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ziri mu nzibutso zashyizwe ku rutonde rw’ahantu ndangamateka h’Umurage w’Isi wa UNESCO.

Patrice Evra ari mu Rwanda aho yitabiriye ibirori byo Kwita Izina, akaba ari umwe mu bazita amazina abana b’ingagi mu muhango uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026.

Evra w’imyaka 45 yakiniye amakipe atandukanye kuva mu 1998 kugeza mu 2018, arimo AS Monaco, Manchester United, Juventus, Olympique de Marseille na West Ham United.

Yegukanye ibikombe bitanu bya Shampiyona y’u Bwongereza ari kumwe na Manchester United, ndetse afasha iyi kipe kwegukana UEFA Champions League mu 2008.

Ku rwego mpuzamahanga, Evra yakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa imikino 81.

Evra yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 2, 2026
  • Hashize amasaha 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE