Umucamanza yitambitse gahunda ya Trump yo kudaha ubwenegihugu abavukira muri Amerika
Umucamanza Wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya Maryland yahagaritse by’agateganyo gahunda nshya ya Perezida Donald Trump igamije kwambura uburenganzira bwo kubona ubwenegihugu ku bana bavukiye muri Amerika, nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwasanze uwo mugambi utubahiriza Itegeko Nshinga rya Amerika.
Umucamanza w’Urukiko rwAkarere muri Maryland, Deborah Boardman, ku wa Gatatu yategetse ko gahunda nshya ya Perezida Donald Trump yo kuvugurura uburyo ubwenegihugu buhabwa abana bavukiye ku butaka bwa Amerika ihagarikwa by’agateganyo.
Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Trump ashyizeho iteka rya Perezida ku wa 6 Kanama, ryari rigamije kongera kugabanya uburenganzira bw’abana bamwe bavukiye muri Amerika ku babyeyi badafite ubwenegihugu bw’Amerika.
Trump amaze igihe avuga ko ashaka guhangana n’ikibazo yise ubukerarugendo bwo kubyara, “birth tourism”, aho bamwe mu banyamahanga bajya muri Amerika bagamije kuhabyarira kugira ngo abana babo bahabwe ubwenegihugu.
Muri iyo gahunda nshya, ubuyobozi bwa Trump bwashakaga ko abana b’amatsinda amwe y’abanyamahanga batongera gufatwa nk’abafite uburenganzira bwako kanya bwo kubona ubwenegihugu, cyane cyane mu gihe ababyeyi babo baba bashinjwa gukoresha ibikorwa by’ubucuruzi mu gushaka ubwenegihugu cyangwa bakaba bari mu cyiciro cyiswe “alien enemy”, ni ukuvuga umunyamahanga ufatwa nk’umwanzi wa Leta.
Umucamanza Boardman yavuze ko uwo mugambi wa Trump ushobora kuba unyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Amerika.
Yishingikirije cyane cyane ku cyemezo Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwafashe muri Kamena mu rubanza rwa Barbara v. Trump, aho abacamanza batandatu kuri batatu batavuga rumwe kuri icyo cyemezo, muri rusange, bagaragaje ko uburenganzira bw’ubwenegihugu ku bavukiye muri Amerika burindwa n’Itegeko Nshinga.
Boardman yavuze ko Urukiko rw’Ikirenga rwari rwaramaze kwemeza ko abana bari muri icyo cyiciro ari abenegihugu ba Amerika kuva bakivuka, bityo ko bitashobokaga ko ubutegetsi bushya bwongera kubambura ubwo burenganzira binyuze mu iteka rya Perezida.
Ubwenegihugu bw’abavukiye muri Amerika bushingiye ku Itegeko Nshinga
Muri Amerika, ihame rizwi nka Ubwenegihugu bwo kuvuka (birthright citizenship) risobanura ko umuntu wavukiye ku butaka bw’Amerika ahabwa ubwenegihugu bw’icyo gihugu kuva akivuka, uretse ibihe bike cyane biteganywa n’amategeko.
Urugero, abana b’abadipolomate b’abanyamahanga bari muri Amerika cyangwa abana b’ingabo z’igihugu cy’amahanga zaba zateye Amerika bashobora kutabarirwa muri iri hame.
Iri hame rifite inkomoko mu Ivugururwa rya 14 ry’Itegeko Nshinga rya Amerika, kandi ryagiye rishyigikirwa n’ibyemezo bitandukanye by’Urukiko rw’Ikirenga mu myaka myinshi.
Imwe mu manza zizwi cyane ni urwabaye hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Wong Kim Ark, aho Urukiko rw’Ikirenga rwemeje uburenganzira bw’ubwenegihugu bw’umugabo wavukiye muri Amerika ku babyeyi bakomoka mu Bushinwa.
Mu gihe yiyamamarizaga kongera kuyobora Amerika, Donald Trump yashyize ikibazo cy’abimukira mu by’ingenzi yari yiyemeje gukemura.
Muri izo gahunda harimo guhindura uburyo abavukiye muri iki gihugu bahita bahabwa ubwenegihugu.
Trump n’abamushyigikiye bavuga ko abana b’abimukira baza muri Amerika by’agateganyo cyangwa abari muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko badakwiye guhita bahabwa ubwenegihugu kubera ko ku bwabo, ababyeyi babo bataba bari munsi y’ububasha bwuzuye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyamara, nyuma yo gutsindwa mu nkiko, cyane cyane ku rwego rw’Urukiko rw’Ikirenga, Trump n’abo bafatanyije bakomeje gushaka ubundi buryo bwo kugabanya cyangwa guhangana n’uburinzi bw’Itegeko Nshinga buhabwa ubwenegihugu bw’abana bavukiye muri Amerika.
Urubanza rwajyanye iki kibazo imbere y’umucamanza Boardman rwashyikirijwe n’imiryango iharanira uburenganzira bw’abimukira hamwe n’imiryango ifite aho ihuriye n’iki kibazo.
Muri abo harimo Asylum Seeker Advocacy Project, umuryango uharanira uburenganzira bw’abasaba ubuhungiro.
Uyu muryango n’abandi barega bari barigeze gutsindira icyemezo cy’urukiko cyabuzaga ubutegetsi bwa Trump gushyira mu bikorwa iteka rya mbere ryashakaga guhindura uburyo ubwenegihugu bw’abavukiye muri Amerika butangwa.
Mu cyumweru cyabanjirije iki cyemezo gishya, Boardman yasabye abarega kuvugurura ikirego cyabo ku buryo cyibanda ku iteka rishya rya Trump ryo ku wa 6 Kanama, aho gushingira gusa ku mpaka zakoreshejwe mu rubanza rwa mbere.
Kuva icyo gihe, uyu mucamanza yari yagaragaje ko afite amakenga ku kuba gahunda nshya ya Trump yakwemerwa n’Itegeko Nshinga, ayita itigeze ibaho muri ubu buryo.
Mu cyemezo yafashe ku wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2026, Boardman yongeye gushimangira ko Urukiko rw’Ikirenga rwamaze kugira icyo ruvuga kuri iki kibazo, avuga ko abana bari muri icyo cyiciro ari “abenegihugu kuva bakivuka.”
Ibi bivuze ko, kugeza ubu, gahunda nshya ya Trump yo kugabanya ubwenegihugu ku bana bamwe bavukiye muri Amerika idashobora gushyirwa mu bikorwa mu buryo bwari buteganyijwe, mu gihe impaka z’amategeko kuri iki kibazo zigikomeje.

