Lionel Richie akomeje kuremba
Umuhanzi w’icyamamare w’Umunyamerika Lionel Richie akomeje kurembera mu bitaro byo mu mujyi wa St. Louis, aho abaganga barimo kumukorera ibizamini mu cyumba cy’abarwayi barembye cyane (ICU), kugira ngo bamenye neza ikibazo cy’ubuzima bwe, cyane cyane ibijyanye n’umutima.
Amakuru aturuka ku bantu bazi ibijyanye n’ubuzima bwa Lionel Richie babwiye TMZ ko uyu muhanzi ari gukorerwa ibizamini bijyanye n’imikorere y’umutima.
Amakuru avuga ko abaganga bari gukurikirana uko umutima we umeze, nyuma y’uko ajyanywe mu bitaro ngo akorerwe ibizamini. Biteganyijwe ko ashobora gusezererwa mu bitaro kuri uyu wa Gatatu mu gihe abaganga basanga ubuzima bwe bumaze gutekana.
Lionel Richie yajyanywe mu bitaro nyuma y’igitaramo yakoze ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ahitwa The Muny, i St. Louis, ubwo cyari hafi kugera ku musozo, uyu mugabo yagize intege nke biba ngombwa ko bamuzanira intebe maze indirimbo “All Night Long,” ayiririmba yicaye.
Mu gihe yari ku rubyiniro, Richie yabwiye abafana ko yumvaga afite isereri kandi atameze nk’uko bisanzwe, bituma afata icyemezo cyo guhagarika igitaramo mbere y’igihe. Abaganga b’ubutabazi bahise bamujyana mu bitaro bakoresheje imbangukiragutabara.
Kuba yarajyanywe mu bitaro icyo gihe byatumye kimwe mu bitaramo yari afite i Chicago gisubikwa. Kugeza ubu, Lionel Richie ari mu kiruhuko mbere y’igitaramo cye gikurikira. Mu gihe gahunda yaba idahindutse, azongera kugaragara ku rubyiniro ku wa 26 Nzeri i San Francisco.
Nubwo amakuru y’ibitaro avuga ko abaganga bari gukurikirana ikibazo kijyanye n’umutima, nta bisobanuro birambuye byatanzwe ku ndwara cyangwa ikibazo nyirizina yaba afite, gusa amakuru arambuye ku buzima bwe azamenyekana bitewe n’ibisubizo by’ibizamini abaganga barimo kumukorera.
Lionel Richie ari mu rugendo rw’ibitaramo yise “Sing a Song All Night Long”, ari gukorana n’itsinda Earth, Wind & Fire. Nubwo yongeye guhura n’ikibazo cy’ubuzima, nta cyemezo cyo gusubika ibindi bitaramo bye birimo icyo ateganya gukorera i San Francisco ku wa 26 Nzeri 2026
Lionel Richie ni muntu ki?
Lionel Richie yavutse ku 20 Kamena 1949 mu mujyi wa Tuskegee muri Leta ya Alabama, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubu afite imyaka 77.
Yamenyekanye cyane bwa mbere ari mu itsinda The Commodores, ryari rifite izina rikomeye mu muziki wa soul na funk kuva mu myaka ya 1970. Nyuma yaje gutangira umwuga we ku giti cye, maze aba umwe mu bahanzi bakomeye cyane mu myaka ya 1980.
Mu ndirimbo ze zizwi cyane harimo “Hello”, “All Night Long (All Night)”, “Say You, Say Me”, “Stuck on You”, “Three Times a Lady”, “Endless Love” — yakoranye na Diana Ross, “We are the World”, indirimbo yandikanye na Michael Jackson.
“Hello” ni imwe mu ndirimbo zamugize icyamamare ku Isi, cyane cyane kubera uburyo ikomatanya urukundo, amarangamutima n’ijwi rye rituje.
Richie yegukanye ibihembo bikomeye birimo Grammy Awards, kandi yagiye ahabwa n’ibindi byubahiro kubera uruhare yagize mu muziki.
Yagize kandi uruhare mu ndirimbo “We Are the World” yo mu 1985, yakozwe hagamijwe gukusanya inkunga yo gufasha abantu bari bafite inzara muri Afurika.
Nubwo yatangiye umuziki mu myaka irenga 50 ishize, Lionel Richie aracyakora ibitaramo no kugaragara mu bikorwa by’umuziki.
Yabaye kandi umwe mu bagize akanama nkemurampaka ba American Idol, aho yakoranye na Katy Perry na Luke Bryan.
