USA yagabye igitero cyishe abari mu bukwe muri Iran

USA yagabye igitero cyishe abari mu bukwe muri Iran

Iran yatangaje ko mu rucyerera rwo kuri uyu wa 02 Nzeri 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye igitero ku bantu bari mu birori by’ubukwe mu Majyepfo ya Sirik, gihitana abantu batanu mu gihe abandi 63 bakomerekeye mu Mujyi wa Kuhestak.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baghaei, yavuze ko icyo gitero ari ubugizi bwa nabi bukabije nyuma y’uko abagore n’abana bahasize ubuzima.

Televiziyo ya Iran, Press TV, yatangaje ko Minisiteri y’Ubuzima ya Iran yavuze ko mu bapfuye harimo n’abana mu gihe amashusho yashyizwe hanze n’Umuryango utabara imbabare yerekanye inyubako zasenyutse n’inkuta n’amadirishya byose byaguye. Uwo muryango wanashyize hanze amafoto y’abana benshi bari kuvurirwa mu bitaro.

Guverineri wa Sirik yabwiye televiziyo ya Leta ya Iran, ko mu bantu 63 bakomeretse 50 muri bo ari abagore n’abana. Yavuze ko abakomeretse bose bajyanywe mu bitaro byo mu mujyi wa Minab kandi ko ubuzima bwabo buri kumera neza.

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyemeje ko cyagabye ibindi bitero bishya ku bikorwa remezo by’ingabo za Iran, kivuga ko byakurikiye ibitero byageragejwe n’ingabo za Iran, (IRGC) ku mato atwara ibicuruzwa mu muhora wa Hormuz.

Amerika yavuze ko yibasiye ibikorwa remezo birinda ikirere cya Iran, ibyuma bya radar, ibikoresho byo mu mazi, ibikorwa remezo bya gisirikare, ubushobozi bwo gutega za mine mu nyanja ndetse n’ibikoresho by’itumanaho.

Iran yavuze ko yasubije ibitero irasa ku birindiro n’ibikoresho bya Amerika biri muri Jordan, Bahrain na Iraq mu gihe Kuwait na yo yatangaje ko yahanuje misile indege zitagira abapilote za Iran.

Baghaei yavuze ko Iran izasubiza ibyo yise ibyaha by’ubugome kandi itazacogora nubwo za Guverinoma n’Imiryango Mpuzamahanga bikomeje guceceka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25