Cindy Sanyu yasabye abahanzi kutirengagiza abafana babazamuye
Umuhanzi Cindy Sanyu yasabye abahanzi bo muri Uganda gushyira imbaraga mu kubaka umubano mwiza n’abafana kuko akenshi urukundo rwabo, ari rwo rutuma umuhanzi agera ku bindi birimo ibihembo, no kumenyekana mu itangazamakuru bityo badakwiye kubatakaza.
Sanyu wamenyeka nye cyane mu itsinda rya Blue3, mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ku mugoroba w’itariki ya 01 Nzeri 2026, yibukije bagenzi be ko aho bagera hose bihera ku bafana babakirana yombi iyo bagitangira umuziki.
Yagize ati: “Umunyamakuru yaguha ikiganiro kuko yabonye ufite abantu benshi bagukunda bigatuma n’ahandi bavuga ibyawe, bityo byose bitangirira ku bantu basanzwe bigakwira Isi yose.”
Cindy yasabye abahanzi gukomeza kwegera no kugumana umubano n’abafana babo bo hasi, aburira ko gutandukana n’abafana basanzwe bishobora gutuma umuhanzi atakaza agaciro n’icyubahiro yari afite.
Ati: “Reka dukomeze kugumana n’abantu bacu badushyigikiye tukiri hasi. Abantu bakora kuri televiziyo babanza kubona ko hano hasi ukundwa kandi ukurura abantu benshi, bakavuga bati ‘uyu ni Inyenyeri’ Ntibituruka kuri televiziyo cyangwa kuri izi nkuru twishyura, bituruka ku rukundo nyakuri rw’aba bantu basanzwe.”
Ibi Cindy avuze ibyo mu gihe muri Uganda hakomeje impaka ku cy’ingenzi gituma umuhanzi agera ku ntsinzi mu ruganda rw’umuziki akibagirwa abafana yahoranye ataramenyekana avuga ko kubatakaza bituma urugendo rw’iterambere ry’umuziki we rurushaho gukomera.
