Hatangijwe irushanwa rya RNSS rizafasha Abanyempano kumenyekana

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 2, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Mu Rwanda hatangijwe irushanwa ngarukamwaka ryiswe RNSS rizafasha Abahanzi bataramenyekana no kubaherekeza mu rugendo rw’iterambere ry’impano zabo. Ni irushanwa ryitwa Rwanda Next Super Star (RNSS), ritegurwa na Kompanyi yitwa Inside Rwanda aho umuhanzi Bahati Makaca wamenyekanye mu itsinda rya Just Family ari mu bareberera uwo mushinga.

Uwatangije igitekerezo akaba ari no mu kanama nkemurampaka Bahati Makaca avuga ko umwihariko waryo ari uko bifuza kuzakurikirana iterambere ry’uzegukana irushanwa aho kugira ngo birangirire mu kumuha ibihembo gusa.

Yagize ati: “Iyi gahunda yashyizweho hagamijwe guha urubuga abantu bafite impano yo kuririmba kugira ngo babashe kuzigaragaza imbere y’abahanga mu muziki, abanyamakuru ndetse n’abakunzi b’umuziki.”

Yongeraho ati: “Habayeho amarushanwa menshi ariko tukabura aho uwabaye uwa mbere yarengeye, turifuza kuzakurikirana uzaryegukana ku buryo azashakirwa abajyanama (Label) bizamufasha guteza imbere impano ye no kuyibyaza umusaruro.”

Ni irushanwa ryatangijwe muri Nyakanga 2026, aho ababyifuza bose biyandikishije nyuma hakoreshejwe amajonjora y’ibanze yabaye tariki 16 Kanama 2026, habamo abasaga 45, aho 8 muri bo ari abakobwa 37 ni igitsina gabo.

Akanama nkemurampaka kagizwe n’abarimo umuhanzi Mico The Best, Bahati Makaca ndetse na Producer Iyzo Pro, bakaba baratoranyijwe Hashingiwe ku bunararibonye bafite muziki nyarwanda.

Mazina Darina uri mu bitabiriye iryo rushanwa avuga ko hari ibyo yungukiye mu rugendo rwo guhatana niyo ataryegukana atabifata nk’igihombo.

Yagize ati: “Ntawifuza gutsindwa kandi turiyizeye twese, ariko ntanatsinze ngo negukane ibihembo hari byinshi nungukiyemo harimo ubunararibonye no kumenya ko umuntu ahatana kubera inzozi ze, Ikindi kandi abantu bazaba banambonye bamenye impano yanjye.”

Ibyo avuga bishimangirwa na Nzizi wa Nzigiye nawe uri mu bahatanye muri iryo rushanwa uvuga ko yiteguye cyane.

Ati: “Nditeguye cyane kuba uwa mbere, ariko bitanabaye nta gihombo kinini cyaba kirimo kuko hari ubwo abantu baduha akazi kuko bazaba bamenye impano zacu.”

Gutora byatangiye mu ijoro ryo ku wa 1 Nzeri 2026, bikazarangira ku wa 10 Ukwakira 2026 saa tanu na 59 z’ijoro.

Muri iki cyiciro, amajwi y’abaturage cyangwa abafana azagira 40%, mu gihe Akanama Nkemurampaka kazagira 60% by’amanota azashingirwaho mu guhitamo abazakomereza mu byiciro bikurikiraho.

Biteganyijwe ko tariki ya 15 Ugushyingo 2026,  hazasigaramo 3 ba mbere, aho uzegukana Rwanda Next Super Star 2026 azahabwa igihembo nyamukuru cya 4 000 000 Frw ahabwe n’amasezerano y’ubujyanama azamara  hafi imyaka itanu. Uwa kabiri azahabwa 2 000 000 Frw, mu gihe uwa gatatu azahabwa 1 000 000 Frw.

Abategura iryo rushanwa bavuga ko ibihembo bitazagarukira ku mafaranga gusa ahubwo abazaba bageze kure mu irushanwa bazahabwa amahirwe yo gukorana indirimbo yihariye ya Rwanda Next Super Star 2026, izitabirwa n’abazaba bageze mu 10, banahabwe ubujyanama n’amahirwe yo guhuzwa n’abantu batandukanye bakorera mu ruganda rw’umuziki nyarwanda.

Bakomeza bagaragaza ko icy’ingenzi atari ukumenya gusa uwatsinze irushanwa, ahubwo ari ukureba uko impano z’abitabiriye zakomeza kubyazwa umusaruro nyuma y’irushanwa.

Mazina avuga ko muri iryo rushanwa amaze kwigiramo byinshi
Nzizi wa Nzigiye avuga ko yiteguye guhatana kugeza abaye uwa mbere
Abari mu irushanwa bose biteguye kugera kure
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 2, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE