Nyagatare: Inzu y’umuturage yahiye ikongokeramo ibifite agaciro ka miliyoni 42 Frw
Inzu y’umuturage witwa Bizimana Jackson, utuye mu Mudugudu wa Kinihira, Akagari ka Barija, Umurenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, yahiye irakongoka, aho harimo umwana wakuwemo yakomeretse n’ibikoresho byo mu nzu bifite agaciro kagera kuri miliyoni 42 z’amafaranga y’u Rwanda byahiye bigakongoka.
Iyi nkongi yabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026, ubwo ba nyiri urugo bari bakiri mu kazi. Mu gihe inzu yatangiraga gushya, harimo umwana umwe, mu gihe abandi bana bari hanze. Umwana wari uri mu nzu yashoboye gukurwamo, ariko yari yakomeretse ku kuguru, ahita ajyanwa ku bitaro kugira ngo avurwe.
Abaturage babonye iyi nzu itangira gushya bavuga ko babanje kubona umwotsi mwinshi n’umuriro, bamwe bakeka ko abana bashobora kuba batwitse ikintu runaka, ariko nyuma baza gusanga inzu yose iri gushya. Mukarwego Dancila, umwe mu baturanyi, yavuze ko bahise biruka bajya kureba ibyabaye, bagasanga inzu yatangiye kugurumana.
Ati: “Twabanje gukeka ko ari abana batwitse ibintu runaka, ndetse bamwe bavuga bati ‘abana batwitse inzu’. Gusa twaje twiruka tubona inzu yatangiye kugurumana, abantu bagerageza uko bashoboye bakuramo umwana wari urimo. Ku bw’amahirwe yavuyemo ari muzima, nubwo yari yahiye ku kuguru. Ni inzu yahiye, nta wundi muntu wari urimo. Kugeza ubu ntituramenya icyateye inkongi.”
Muvandimwe Aime na we yavuze ko inkongi yibasiye iyo nzu ari igihombo gikomeye ku muryango. Ati: “Iyi nzu yari inzu ihenze kandi irimo ibikoresho byinshi. Ni ibyago bikomeye ku muturanyi wari wiyegeranije akabasha kwiyubakira inzu nk’iyi. Ni igihombo gikomeye.”
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko ibyabaye bikwiye kubabera isomo, bagatekereza ku bwishingizi bw’imitungo itimukanwa, cyane ko bavuga ko muri aka gace abantu bake ari bo bafite ubwishingizi bw’inzu zabo.
Mukurana Ildephonse yagize ati: “Ibi bintu binateye ubwoba. Ushobora kwibaza imbaraga uyu muntu yakoresheje kugira ngo yongere kubaka inzu nk’iyi. Ibi biradusaba gutekereza ku bwishingizi bw’imitungo n’amazu tubamo, dore ko inaha usanga abantu bubaka ariko ntibatekereze gushaka ubwishingizi ku nzu zabo.”
Yakomeje agira ati: “Biterwa n’uko ibiza nk’ibi bidakunze kubaho, ariko iyo bibaye bihungabanya cyane nyiri umutungo, kandi ntuba uzi niba ari wowe byabaho cyangwa undi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamduni Twizerimana, yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi ariko ibyahiriyemo bifite agaciro k’asaga miliyoni 42 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yasabye abaturage kugira amakenga ku bintu bishobora guteza inkongi, bakabibika ahantu hizewe kandi bakagira ibikoresho byo kuzimya umuriro.
Ati: “Ni byo, inkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuturage mu Mujyi wa Nyagatare, irashya irakongoka. Kugeza ubu haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyayiteye. Hari ibintu byinshi bishobora gutera inkongi, akaba ari yo mpamvu dusaba abaturage kugira ubwirinzi, burimo no kugira kizimyamwoto.”
Yakomeje agira ati: “Abaturage bafite ibikoresho bishobora gukomokwaho n’umuriro, nka za gaz zo gutekesha, bakwiye kubigirira amakenga, bakabibika ahantu hihariye kandi bakagira n’ibikoresho by’ubwirinzi bishobora kubamenyesha ko hari ikibazo kigiye kuvuka.”

