Kayonza: Abaturage bakusanyije miliyoni 21 Frw biyubakira umuhanda wa kaburimbo
Abaturage 18 bo mu Murenge wa Mukarange, mu Mujyi wa Kayonza, bishyize hamwe bakusanya miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda zo kwiyubakira umuhanda wa kaburimbo wa metero 600, mu rwego rwo kurwanya ivumbi n’ibyondo no guteza imbere agace batuyemo.
Abo baturage batuye mu Mudugudu w’Abisunganye bavuga ko igitekerezo cyo kwiyubakira umuhanda cyaturutse ku cyifuzo cyo gutura ahantu hasukuye kandi hagezweho, nyuma yo kumara igihe bahura n’ibibazo biterwa n’umuhanda w’igitaka.
Bavuga ko mu gihe cy’izuba umuhanda wazamuraga ivumbi ryinshi, mu gihe cy’imvura hakazamo ibyondo n’ubunyereri byabangamiraga abawukoresha.
Ndayiragije Patrice, umwe mu baturage bagize uruhare muri iki gikorwa, avuga ko iterambere ryihuse ry’Umujyi wa Kayonza rituma abantu benshi bahatura, bityo hakaba hakenewe ibikorwa remezo bijyanye n’iterambere ryawo.
Ati: “Uko umujyi wacu ukura byihuse bituma uturwa cyane kandi ukagendwa. Aho usanga imihanda yacu y’ibitaka ihinduka ivumbi rikabije mu gihe cy’izuba. Ni na ko bigenda mu gihe cy’imvura, aho usanga abantu banyerera. Ibyo ni byo byatumye dutekereza gushaka uko twakishakira igisubizo, dukusanya ubushobozi kugira ngo twiyubakire umuhanda wa kaburimbo.”
Akomeza avuga ko buri muturage yatanze umusanzu hashingiwe ku bushobozi afite, ku buryo bamaze kubona miliyoni 21 Frw. Ati: “Uko duturanye, buri wese yatanze uko ashoboye, tubasha kubona miliyoni 21 Frw. Kugeza ubu turi gukora metero 600 z’umuhanda uzadufasha cyane. Ni igikorwa tubona ko kizatuma aho dutuye hasa neza kandi koko hagaragaze isura y’umujyi.”
Rwamucyo Samuel, na we uri mu bagize uruhare muri iki gikorwa, avuga ko basanze abaturage bashobora kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bibangamiye imibereho yabo, aho gutegereza ko buri gikorwa gikorwa na Leta.
Ati: “Iyo abantu bafatanye urunana, bakungikanya imbaraga, bakora ibyo umuntu umwe atakora. Igikorwa nk’iki, n’iyo mwaba muturanye n’uwo mwita umukire, ntabwo yakwiyubakira umuhanda nk’uyu wenyine kuko uba uhenze. Iyo mushyize byose ku muntu umwe, ntiyakwita ku nyungu z’abandi.”
Akomeza agira ati: “Iyo umuntu agaragaje ubushake agatanga uko ashoboye, usanga umunyantege nke asindagizwa n’ukomeye. Bityo bakajyana bahuje umugambi kandi bose bishimiye iterambere bagizemo uruhare.”
Rwamucyo avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwabashyigikiye muri iki gikorwa, burimo kubafasha mu kubaka ibiraro byinjira mu ngo no kubaha itaka rya laterite, rikoreshwa mu gutunganya umuhanda.
Ubuyobozi bushima uruhare rw’abaturage
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, avuga ko igikorwa cy’aba baturage ari urugero rwiza rw’uko abaturage bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’aho batuye, ndetse kikaba gifasha n’ubuyobozi mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zabwo.
Ati: “Ni igikorwa cyo gushimira abaturage b’i Mukarange. Gukora umuhanda nk’uriya baba bafashije ubuyobozi, kuko natwe dufite intumbero yo kugira imihanda ya kaburimbo mu rwego rwo gutunganya umujyi wacu. Iyo tubonye abaturage bikorera ibikorwa remezo nk’ibi, tubifata nk’umusanzu ukomeye bateye ubuyobozi bwabo.”
Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza kubashyigikira kandi ko ari urugero rwiza ku bandi baturage. Ati: “Turabashyigikiye kandi ni n’urugero rwiza ku bandi batera ikirenge mu cyabo. Leta iri gukora ibikorwa bitandukanye, birimo kubegereza amazi, amavuriro, amashuri n’imihanda, ariko ntabwo ibikorwa byose bishobora kugerwaho icyarimwe. Kuba hari abaturage bagira uruhare nk’uru ni ingenzi, kandi ubuyobozi buzababa hafi mu rwego rwo kubunganira kugira ngo duteze imbere umujyi wacu.”
Kugeza ubu, ibikorwa byo gutunganya uyu muhanda birakomeje, aho abaturage bamaze gutanga hafi 88% by’ubushobozi bukenewe, mu gihe ubuyobozi bw’Akarere bwatanze umusanzu wa 12%. Umusanzu w’Akarere wibanze ku kubaka ibiraro bijya mu ngo z’abaturage no gutanga laterite ikoreshwa mu gutunganya umuhanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza avuga ko hari n’abandi baturage batangiye kwisuganya kugira ngo bagire uruhare mu kwigezaho ibikorwa remezo no kubaka Kayonza ibabereye, nk’uko biri mu ntero y’abayituye.
