Menya Chrometophobia, indwara ituma umuntu atinya gukoresha amafaranga

Menya Chrometophobia, indwara ituma umuntu atinya gukoresha amafaranga

Chrometophobia ni indwara itera umuntu kugira ubwoba bukabije bwo gukoresha amafaranga, kabone n’iyo yaba afite ahagije. Uyirwaye ashobora kumva ko kwishyura ikintu runaka, n’iyo yaba ari ikintu akeneye, bimutera impungenge n’ubwoba bukabije, ku buryo bishobora no kumutera kugwa igihumure.

Iyi ndwara itandukanye n’impungenge zisanzwe abantu bagira kubera gutinya ko amafaranga yabashirana, cyane cyane iyo bafite make. Umuntu urwaye Chrometophobia we ashobora kubona ko gukoresha amafaranga, n’iyo yaba ari ayo kugura ibikenewe by’ibanze, ari ikibazo kimuremereye.

Inyandiko z’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, NOCD, zigaragaza ko abantu bafite iyi ndwara bashobora kwanga kugura ibyo bakeneye, kwanga kwishyura serivisi bahawe, ndetse bamwe bakaba bashobora no kwanga kwivuza kubera gutinya gukoresha amafaranga.

Hari kandi abahora babara amafaranga bafite cyangwa bakagenzura kenshi amafaranga ari kuri konti zabo kugira ngo bumve bafite umutekano. Chrometophobia ishobora no gutuma uyirwaye yigunga, kuko ashobora kwanga kujya mu birori cyangwa guhura n’abandi bitewe n’uko aba atekereza ko bishobora gutuma akoresha amafaranga.

Ubwoba bukabije bwo gukoresha amafaranga bushobora gutera ibimenyetso birimo umutima gutera cyane cyangwa mu buryo budasanzwe, kubira ibyuya, guhinda umushyitsi, guhumeka nabi, kugira isereri, isesemi ndetse no kumva ko ari hafi kugwa igihumure.

Ni iki gishobora gutera Chrometophobia?

NOCD igaragaza ko hari ibintu bishobora kugira uruhare mu gutera iyi ndwara, birimo kunyura mu bukene bukabije, kubura akazi, guhomba mu bucuruzi cyangwa kugira amadeni menshi.

Hari n’abantu bakura bumva kenshi ko amafaranga agomba kubikwa kandi ko kuyakoresha ari ugusesagura. Iyi myumvire ishobora gukomeza gukura uko umuntu agenda aba mukuru, kugeza ubwo ihinduka ubwoba bukabije bwo gukoresha amafaranga.

Ku bandi, Chrometophobia ishobora kuba ifitanye isano n’ibintu bibi banyuzemo mu buzima, cyane cyane ibibazo by’amafaranga cyangwa ibindi bihe byabateye ubwoba n’impungenge zikomeye.

Chrometophobia iravurwa?

NOCD ivuga ko Chrometophobia ishobora kuvurwa. Umuntu ugaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara ashobora gufashwa n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe, zikamufasha kumenya inkomoko y’ubwo bwoba no kubugabanya.

Ni yo mpamvu umuntu ubona ko gutinya gukoresha amafaranga bimaze kumubuza gukora ibikorwa bya buri munsi cyangwa kumubuza kubona serivisi z’ingenzi, akwiye kwegera inzobere mu buzima bwo mu mutwe kugira ngo ahabwe ubufasha bukwiye.

Indwara ya Chrometophobia itera abantu kugira ubwo bwo gukoresha amafaranga (Photo AI)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44