Musanze: Uwahoze ari rushimusi ageze ku mutungo usaga miliyoni 100 Frw

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 31, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Hakizimana Emmanuel avuga ko mu myaka yashize yajyaga muri Pariki y’Ibirunga afite imitego yo guhiga inyamaswa, akavanamo inyama, impu, ibiti, inkwi, imigano n’ubuki, ibyo yabonaga nk’inzira yo gushaka amaramuko. Ubu, uwo mugabo w’imyaka 40 wo mu Kagari ka Nyabigoma, Umudugudu wa Nyakagezi, mu Murenge wa Kinigi, avuga ko yahinduye imyumvire, Pariki ayibonamo amahirwe y’akazi n’iterambere, aho kuyibonamo aho guhiga, no gukoreramo ibikorwa bibangamira ibidukikije.

Uyu munsi, Hakizimana ayobora ba mukerarugendo basura Pariki y’Ibirunga, akabatwaza imizigo, akabiherwa amafaranga, ndetse ibyo akura muri ako kazi akabibangikanya n’ubuhinzi bw’ibirayi. Avuga ko amafaranga yinjiza atakiyarya ngo ashire nk’uko byahoze, ahubwo ubu yamenye kwizigamira binyuze mu matsinda, afite konti muri banki kandi akabasha no gukorana n’ibigo by’imari.

Yagize ati: “Mbere iyo najyaga muri Pariki guhiga, amafaranga nabonaga narihahiraga nkarya agashira. Iyo nagurishaga inyama, impu cyangwa ibiti, amafaranga yahitaga ashira. Ubu nzi gukora, kwizigamira no gushora amafaranga mu bintu bizamfasha ejo.”

Hakizimana avuga ko yahisemo kureka ibikorwa byo kwangiza Pariki nyuma y’ubukangurambaga bwagezwaga ku baturage baturiye Pariki y’Ibirunga, aho basobanurirwaga ko kuyibungabunga bishobora kubaha amahirwe yo kungukira mu bukerarugendo.

Muri ayo mahirwe harimo gutwaza ba mukerarugendo imizigo no kubaherekeza muri Pariki, ibikorwa avuga ko byamuhaye amafaranga ariko bikamufasha no kubona indi nyungu y’ingenzi: kumenya ko amafaranga ashobora kwizigama akabyara andi.

Yagize ati: RDB yadushishikarije kubungabunga Pariki no kuyibonamo amahirwe. Batubwiye ko dushobora gutwaza ba mukerarugendo imizigo, tukajya tubaherekeza tukabona amafaranga, ndetse tunasabwa kwibumbira mu makoperative. Narabigerageje, nsanga ari akazi gafite icyo kamariye ubuzima.”

Kuva ubwo, Hakizimana avuga ko yagiye amenya gukoresha neza amafaranga abonye, cyane cyane binyuze mu matsinda yo kwizigamira. Amafaranga akura mu gutwaza no kuyobora ba mukerarugendo ayashyira mu bikorwa bye by’ubuhinzi, mu kwizigamira no mu bikorwa byamufashije kugera ku mutungo avuga ko ubu urenga miliyoni 100 Frw.

Ati: “Mu mutungo maze kugeraho harimo inzu nubatse ifite agaciro ka miliyoni 18 Frw ndetse n’ubutaka bwa hegitari imwe bufite agaciro ka miliyoni 100 Frw. Nshingiye ko hari abashoramari bamaze kumenya agaciro k’aho ntuye bakaba bifuza kuhakorera ibikorwa by’ubukerarugendo, ariko nkaba ntashaka guhita mbugurisha.”

Yongeyeho ati: Hari abashoramari baza bashaka kugura ubwo butaka kugira ngo bubakemo hoteli, bakambwira amafaranga arenga ayo nabuguze. Ariko njye ntabwo nifuza guhita mbugurisha. Nshaka gukorana n’ibigo by’imari, nkubaka amacumbi cyangwa ikindi gikorwa cy’ubukerarugendo, kuko ntekereza ko ari ho nakomeza kubibyaza umusaruro, ibi byose rero mbikomora ku bijyanye no kubungabunga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.”

Uretse ubukerarugendo, ubu Hakizimana afite ubuhinzi bw’ibirayi, aho avuga ko akoresha abakozi bagera kuri 15 kandi akabaha umushahara.

Avuga ko iyo abariye hamwe amafaranga akura mu bikorwa bye, ku kwezi ashobora kwinjiza nibura amadolari 400 ya Amerika, ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 500, akura mu gutwaza no kuyobora ba mukerarugendo. Ibi bitandukanye cyane n’ubuzima yabagamo mbere, ubwo amafaranga yabonaga mu guhiga no kuvana ibikomoka muri Pariki yayakoreshaga mu buzima bwa buri munsi agahita ashira.

Hakizimana avuga ko kuba yaravuye mu bikorwa byo guhiga no kwangiza Pariki bitamuhinduriye ubuzima gusa, ahubwo byamuhaye n’ubundi buryo bwo kuyiha agaciro. Yagize ati: Mbere nabonaga Pariki nk’aho njya gushaka icyo kurya, gucana n’ibindi. Ubu nyibona nk’aho nshobora gukorera nkabona amafaranga ntayibangamiye. Ingagi n’izindi nyamaswa zibamo ni umutungo wacu. Tugomba kuzirinda kuko iyo ba mukerarugendo bazibonye, natwe tubona akazi.”

Asaba abaturage bagenzi be baturiye Pariki kudashukwa no kujya kuyangiza bashaka amaramuko y’ako kanya, ahubwo bagashaka uburyo bwo kungukira mu bukerarugendo n’andi mahirwe atangwa no kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati: Ndasaba abaturage bagenzi banjye kudakomeza kubona Pariki nk’ahantu ho kwangiza bashaka amaramuko. Nanjye narabikoze, ariko nabonye ko hari ubundi buryo bwiza bwo kubaho. Iyo turinze ingagi na Pariki, ba mukerarugendo baraza, tukabona akazi, amafaranga akinjira, natwe tukiteza imbere.”

Mukankundiye Alivera avuga ko impinduka zabaye kuri uyu mugabo zigaragara cyane, kuko mbere yari azwiho kujya muri Pariki y’Ibirunga guhiga no kwangiza ibidukikije, ayo akuyemo akayarya amandazi azwi ku izina ry’imbada. Avuga ko Hakizimana n’abandi bajyanaga muri Pariki bakoresha imitego mu gufata inyamaswa, ndetse bakavanamo ibindi bikomoka ku bidukikije.

Yagize ati: Hakizimana yari ruharwa mu kujya muri Pariki. Yajyaga guhiga inyamaswa, bagashyiramo imitego kandi bakangiza ibidukikije. Ariko amaze imyaka igera kuri 16 ahindutse, ubu Pariki yayigize isoko y’akazi. Ubu arakora, arizigamira kandi afite ibyo amaze kugeraho. Ni impinduka ikomeye.”

Uyu muturanyi avuga ko urugero rwa Hakizimana rukwiye kubera isomo abandi baturage baturiye Pariki, kuko kubungabunga ibidukikije bishobora kubageza ku iterambere rirambye. Nubwo Hakizimana avuga ko amashuri ye yarangiriye mu mwaka wa kane w’amashuri abanza muri za 90, avuga ko guhura na ba mukerarugendo byamufashije kwiga indimi z’amahanga.

Avuga ko ubu ashobora kuvugana n’abanyamahanga mu Cyongereza, ndetse akaba yaramenye n’amagambo y’Igiswayire n’izindi ndimi. Yagize ati: Nize amashuri make, ariko akazi ko gukorana na ba mukerarugendo katumye niga Icyongereza. Ubu ndakivuga neza kandi nshobora kuvugana na mukerarugendo nkamwakira neza. Iyo umuntu ahora ahura n’abanyamahanga, hari byinshi yiga.”

Hakizimana ni umwe mu batwaza ba mukerarugendo bibumbiye muri koperative ikorera muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 545. Abanyamuryango bavuga ko kwibumbira muri koperative bibafasha gukorera hamwe no kwizigamira, aho amafaranga bakura mu bikorwa by’ubukerarugendo abafasha mu kwiteza imbere no gushaka igishoro.

Bavuga kandi ko bungukira muri gahunda yo gusaranganya umusaruro ukomoka ku bukerarugendo, aho abaturage baturiye Pariki bahabwa 10% by’umusaruro w’ubukerarugendo. Aya mafaranga yagiye mu mishinga irimo amashuri, amavuriro, amazi n’amashanyarazi, bityo inyungu z’ubukerarugendo ntizigarukire ku muntu umwe.

Abaturage bashishikarizwa kwakira neza ba mukerarugendo

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, asaba abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga gukomeza kuyibungabunga no kwakira neza abakerarugendo basura u Rwanda. Mu butumwa yatanze mu bikorwa byo kwitegura Kwita Izina 2026, yashimangiye ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bifasha u Rwanda gukomeza kwakira ba mukerarugendo, bityo abaturage bakabona amahirwe y’iterambere.

Yagize ati: Twese tumaze gusobanukirwa akamaro ka Pariki yacu, by’umwihariko akamaro ko ‘Kwita Izina’, kuko ari gahunda iba buri mwaka ikadufasha kurushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biri muri iyi Pariki, bityo bikadufasha gukomeza kwakira ba mukerarugendo.”

Guverineri asaba abaturage kandi kuzagaragaza isura nziza y’u Rwanda mu kwakira abashyitsi bazitabira Kwita Izina, bakarangwa n’isuku, ikinyabupfura, ubufatanye n’imyitwarire myiza. Asanga kwakira neza abashyitsi no kubungabunga ibidukikije bigomba kujyana, kuko ubukerarugendo bushingiye ku mutungo kamere ari kimwe mu bikorwa bifasha abaturage kubona amahirwe y’akazi n’iterambere.

Kwita Izina ku nshuro ya 21 kuzabera i Kinigi ku wa 4 Nzeri 2026, aho abana b’ingagi 22 bazahabwa amazina, mu muhango uhuriza hamwe abaturage, abafatanyabikorwa mu kubungabunga ibidukikije ndetse n’abashyitsi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Kuri Hakizimana, uyu muhango ni ikindi gihe cyo kwibutsa abaturage ko inyungu z’ingagi zitagarukira ku mukerarugendo uzireba gusa. Yagize ati: “Ingagi ni izacu twese. Iyo tuzirinze, tuba turinze akazi kacu, amafaranga yinjira mu gihugu n’iterambere ry’abaturage. Ndasaba buri wese kubungabunga Pariki kuko nanjye ubuzima bwanjye bwahindutse kubera kuyirinda.”

Ubu Hakizimana avuga ko atakibona Pariki y’Igihugu y’Ibirunga nk’ahantu ho guhiga, ahubwo ayibonamo ahantu hashobora gukomeza kumuha akazi, igishoro n’amahirwe yo guteza imbere umuryango we.

Kuva ku muntu wajyaga muri Pariki afite umutego wo guhiga, kugeza ku muntu uyijyamo atwaye imizigo y’umukerarugendo, ngo ni urugendo rwa Hakizimana yakoze rwamusabye inzira ndende kugira ngo imyumvire ye izamuke, kuri ubu akaba akorera amafaranga, akizigamira, akagira konti muri banki, agashora mu buhinzi kandi agatekereza kubaka amacumbi ya ba mukerarugendo, ni urugendo Hakizimana avuga ko rwamwigishije ko kurinda Pariki bishobora kuba uburyo bwo kwiteza imbere aho kuyangiza.

Hakizimana avuga ko kubungabunga Pariki byamuhinduriye ubuzima kuruta uko yajyagamo agiye kuyangiza
Abatwaza imizigo ba mukerarugendo bavuga ko Pariki ariho bakura imibereho, kuyibungabunga rero akaba ari yo ntego yabo
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 31, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE