CECAFA U-20: Amavubi ari mu itsinda rimwe na Tanzania na Ethiopia 

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 31, 2026
  • Hashize amasaha 14
Image

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, Amavubi U-20, izahura na Tanzania na Ethiopia mu itsinda rimwe mu irushanwa rya CECAFA U-20 ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20.

Iri rushanwa rizabera muri Tanzania kuva ku wa 15 kugeza ku wa 25 Nzeri 2026, rikazakinirwa kuri Uhuru Stadium, i Dar es Salaam.

Amavubi U-20 yisanze mu Itsinda A hamwe na Tanzania izakira irushanwa ndetse na Ethiopia. Tanzania ni yo yatwaye igikombe cya CECAFA U-20 giheruka gukinwa mu 2024, bityo u Rwanda rukaba ruzahura n’ikipe ifite ubunararibonye muri iri rushanwa.

Mu Itsinda B harimo Uganda, Sudan na Djibouti, mu gihe Itsinda C rigizwe na Sudani y’Epfo, Kenya n’u Burundi.

Amategeko y’iri rushanwa ateganya ko ikipe izasoza ku mwanya wa mbere muri buri tsinda izahita ibona itike ya kimwe cya kabiri cy’irangiza. Haziyongeraho ikipe imwe yabaye iya kabiri mu matsinda yose, izaba ifite umusaruro mwiza kurusha izindi.

Amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma ni yo azahagararira akarere ka CECAFA mu Gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizakinwa mu 2026.

U Rwanda ntirwigeze rubasha kurenga amatsinda mu irushanwa riheruka gukinwa mu 2024, kuko Amavubi U-20 yasezerewe mbere yo kugera muri kimwe cya kabiri cy’irangiza.

Ikipe y’u Rwanda izaba igamije gukora neza kurusha uko yitwaye mu irushanwa riheruka, aho izaba ishaka no guhatanira umwanya uzayifasha kugera mu marushanwa yo ku rwego rwa Afurika.

Tanzania ni yo ifite igikombe nk’iki giheruka gukinwa muri 2024
U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Tanzania na Ethiopia muri CECAFA U-20
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 31, 2026
  • Hashize amasaha 14
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE