Abanyarwanda miliyoni 7,2 bamaze kwipimisha ibipimo ndangamiterere – NIDA

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 31, 2026
  • Hashize amasaha 14
Image

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu, NIDA, gitangaza ko Abanyarwanda barenga miliyoni 7,2 bamaze kwitabira gahunda yo kwipimisha ibipimo ndangamiterere kuva yatangira umwaka ushize wa 2025.

Mukesha Josephine, Umuyobozi Mukuru wa NIDA, yavuze ko gahunda yo gupima no kwemeza amakuru y’irangamimerere kugira ngo buri munyarwanda wese ashobore kuzafata indangamundu Koranabuhanga igeze mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, hakiyongeraho Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo, Nyamagabe na Nyaruguru, twasigaye tudakorewe. 

Ni gahunda ubuyobozi bwa NIDA buvuga ko Abanyarwanda bakomeje kwitabira kuko abarenga miliyoni 8,3 bamaze kwemeza amakuru yabo, mu gihe abarenga miliyoni 7,2 bo bamaze kwipimisha ibipimo by’indangamiterere.

Byagarutsweho mu kiganiro cyihariye Mukesha Josephine, Umuyobozi Mukuru wa NIDA, yagiranye na Imvaho Nshya. Yagize ati: “Ubu tumaze gukorera abantu basaga miliyoni 8. Burya kwandika ku ndangamuntu Koranabuhanga bikorwa mu byiciro bibiri; icya mbere ni ukwemeza amakuru […] tumaze kugeza ku basaga 8 300 000 bamaze kwemeza amakuru. Abamaze kwifotoza ibipimo ndangamiterere byabo, tumaze kugira miliyoni 7,2.”

NIDA ifite ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo kwandika inyandiko z’irangamimerere icyenda zose zo mu Rwanda nko kuvuka, ingaragu, ko umuntu yashyingiwe, kwemera umwana, kurera umwana utari uwawe, gupfa n’izindi.

Kuva mu mwaka wa 2020 abana bakivuka, abavukiye kwa muganga bandikirwayo n’abavukiye ahatari mu bitaro bandikirwa ku biro by’Akagari mu buryo bwo kwegereza serivisi abaturage cyane cyane kugira ngo bandikwe ku gihe.

Ayo makuru atuma umuntu ahabwa nomero imuranga akaba ari na yo azakoresha ajya guhabwa indangamuntu ariko na bwo ngo bifasha igihugu kumenya umubare w’abaturage ndetse n’uko kibategurira igenamigambi.

Mukesha akomeza agira ati: “Iyo twandika umwana uvutse cyangwa upfuye, twandika ibiro yavukanye, tukandika andi makuru yose atuma dushobora kugira imigambi ifasha kunoza igenamigambi ry’igihugu.

Hatangwaga indangamuntu ku myaka 16 ariko kuri e-Ndangamuntu, itangwa kuva umwana akivuka akaba ari yo gahunda NIDA irimo yatangiye kuva umwaka ushize, ubu ikaba igeze mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba.

Twarangije Amajyepfo, uretse Uturere tubiri Nyamagabe na Nyaruguru, muri Kigali twahamaze igihe hanyuma Iburasirazuba twaraharangije ubu nyine turarangiriza muri izo Ntara ebyiri, Amajyaruguru n’Iburengerazuba.”

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu, NIDA, cyavuze ko Abanyarwanda bitabira cyane gahunda ya e-Ndangamuntu kuko no mu buzima busanzwe kugira ngo bahabwe serivisi zose yaba mu mashuri, gufunguza konti muri banki, kwandikisha simu kadi (Sim Card), indangamuntu ni ingenzi cyane kuko ituma bahabwa serivisi zindi zose.

Mu ivugurura n’iyiga ry’umushinga, Mukesha avuga ko byagaragaye mu gutanga indangamuntu kuva umuntu akivuka, akayitunga ubuzima bwe bwose, ari byo byiza kandi ko bimufasha, bikanafasha n’umubyeyi n’abatanga serivisi kugira ngo bamenye umuntu n’ubuzima bwe bwose.

Ntawe uzacikanwa na gahaunda ya e-Ndangamuntu

Mu kugabanya umubare w’abacikanwa na gahunda ya e-Ndangamuntu, NIDA yahisemo gutangira serivisi ku biro by’Akagari biturutse ku mpamvu zitandukanye zatuma umuturage ashobora kwisanga yacikanwe.

Umuyobozi Mukuru wa NIDA, agira ati: “Ubu niturangiza iki gikorwa, Imirenge yose tuzayiha ibikoresho byo gufotora kuko nk’uko mubizi indangamuntu tuzajya tuyitanga kuva umwana akivuka. Uruhinja rukivuka, bizajya bisaba ko yongera kwifotoza uko agenda ahinduka, uko asa, n’ibipimo ndangamiterere.

Buriya umwana ukivuka kugeza ku myaka 5, dufata ifoto yo mu maso gusa ariko guhera ku myaka 5, dufata bya bipimo ndangamiterere byose; isura, intoki n’imboni. Bivuze ko abana bose twafotoye bari bafite imyaka iri munsi y’itanu, ubwo nibageza itanu bazajya bajya ku Murenge bagende bafotorwe ariko mu minsi iri imbere iyi serivisi izajya ikorerwa ku biro by’Akagari kuko ni ho hegereye abaturage cyane kandi bizaborohera gukorerwa iyo serivisi.”

Imbogamizi NIDA yahuye nazo

Ubuyobozi bwa NIDA, bwabwiye Imvaho Nshya ko butangira bwabanje kubona abana batanditse. Abana bato bo munsi y’imyaka 5 barababonaga kuko iyi gahunda yo kwandikira abana kwa muganga no kubandikira ku Kagari ngo yo ubona yarafashe.

Icyakoze haracyari ikibazo cy’ababyeyi batarumva neza kujya kwandikisha umwana ku Murenge, aho biri ku kigero cya 70 cyangwa 80%. Ibi ngo bivuze ko hari abandi batajyaga bandikwa ariko kuva aho NIDA igiriye kwandikira aho umwana yavukiye, ubu ngo bandika abana ku kigero cya 96%.

Ati: “Tugitangira iyi gahunda, twabonaga abana ugasanga ababyeyi benshi baje, yatubwira ngo afite abana 5 mwajya muri sisitemu ugasanga wenda handitsemo 2 gusa, bigasaba ko ba bandi 3 babanza kujya kwandikwa.

Ubuyobozi bwa NIDA buvuga ko Abanyarwanda batuye mu mahanga na bo bazabona indangamuntu Koranabuhanga bakoresheje urubuga rwa Irembo, ari naho bagomba kwemereza amakuru yabo. Gahunda yo gufotora izakorwa na za Ambassade z’u Rwanda aho zikorera nkuko basanzwe babikora mu bihugu bitandukanye.

Icyakora Abanyarwanda batuye mu mahanga bazitabira iyi gahunda, NIDA yabamenyesheje ko bazatangira guhabwa iyi serivisi mu minsi iri imbere. Yanijeje kandi abacikanywe n’iyi gahunda ko bazayibonera ku Mirenge kuko ari igikorwa kizahoraho.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu, busobanura ko iki kigo gikora kikanatanga indangamuntu ariko kikanakora imirimo ishinzwe irangamimerere.

Mukesha Josephine, Umuyobozi Mukuru wa NIDA (Ifoto TUYISENGE Olivier)
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 31, 2026
  • Hashize amasaha 14
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE