Rusizi – Nkanka: Hashize imyaka 2 nta n’igitonyanga muri robine
Bamwe mu baturage bavuga ko hashize imyaka ibiri bahawe utuzu tw’amazi na robine ariko bikaba bimeze nk’umurimbo kuko nta mazi azamo bigatuma bakora urugendo rurerure bajya kuvoma ndetse bamwe bakavoma amazi mabi yo mu bishanga.
Nambaje Vincent utuye mu Kagari ka Gitwa mu Murenge wa Nkanka avuga ko hashize imyaka ibiri babonye utuzu tw’amazi ndetse na robine ariko batabona amazi ku buryo bukwiye.
Yagize ati: “Hano murabona ko hari umuyoboro wazanye robine ndetse n’utuzu tw’amazi ariko twayabonye nk’ibyumweru bibiri gusa, ibindi byose turabifite ariko mu tubabariye mukaduha amazi byose byagenda neza.”
Nyirabizimana Valentine yunzemo ati: “Aya mavomo mubona ni ko natwe tuyabona nta mazi arimo bidusaba isaha yose tujya kuvoma Mukanyombya no muri Rugeme, ni amazi asa nabi urumva kuyanywa byagutera indwara bisaba kuyateka.”
Shirimpumu Samuel na we yagize ati: “Koga no gufura imyenda biragorana cyane, urabona bazanye uyu muyoboro n’izi robine ndetse n’utuzu batwizeza ko bizakemuka ariko twayabonye ibyumweru bibiri gusa, ubuyobozi budufashe twongere tuvometubone amazi.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bufatanyije n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura WASAC bavuze ko ingano y’amazi meza igiye kwiyongera kuko hari umushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel avuga ko hari umushinga wo kongera amazi, uzaturuka Munyagatare mu Murenge wa Gihundwe kandi ko uzongera ingano yayo mu mujyi ndetse no mu yindi Mirenge itandukanye.
Ati: “Ibikorwa remezo turabyubaka ariko turacyafite amazi make, icyo turi gukora rero ni ukongera ingano y’amazi, aho mubona Nkanka no mu mujyi wa Rusizi hari umushinga wo gufata amazi ava Munyagatare, uzaduha metero kibe 1400. Ayo yose azaza yiyongere ku mazi twari dusangwe, ni urugendo rero n’abatayafite bazayabona mu gihe kitarambiranye.”
Niyishimwa Fidele uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) ishami rya Rusizi avuga ko uyu mushinga uzongera umubare w’abaturage bagerwaho n’amazi meza mu Karere ka Rusizi.
Yagize ati: “Uriya mushinga waratangiye, Rwiyemezamirimo hari n’ibikoresho yamaze kuzana, hari imirimo y’ibanze yatangiye gukora uzarangira mu kwa kane 2027 kuko uzafata mu Mirenge itanu y’Akarere kose.”
Abaturage bo mu Karere ka Rusizi bagerwaho n’amazi meza bageze ku kigero cya 86% ariko uyu mushinga niwuzura abaturage bazagera kuri 93% kugerwaho n’amazi meza.
Ubushakashatsi bwamuritswe muri Mata 2025, bwagaragaje ko imibare y’Abanyarwanda bagerwaho n’amazi meza yageze kuri 90% bavuye kuri 87% mu 2017. Intego ni uko mu 2029 Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi 100%.
