Amajyepfo: Umuganda wibanze ku bikorwa byo gukumira ibiza, hasiburwa imirwanyasuri

Amajyepfo: Umuganda wibanze ku bikorwa byo gukumira ibiza, hasiburwa imirwanyasuri

Umuganda ngarukakwezi usoza ukwezi kwa Kanama 2026, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29, wabereye hirya no hino mu gihugu, wibanze ku bikorwa byo gukumira no guhangana n’ibiza cyane ko hateganyijwe imvura nyinshi muri uyu Muhindo cyane cyane hasiburwa inzira z’amazi, hatunganywa imirwanyasuri.

Uretse guhangana n’ibiza kandi hanatazwe ubutumwa bukangurira abantu gukomeza kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no kwitegura neza igihembwe cy’ihinga 2027A.

Mu Karere ka Kamonyi, mu myiteguro y’igihembwe cy’ihinga 2027A, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yasabye abaturage b’i Nyamiyaga guhinga ubutaka bwose budahinze kugira ngo bihaze mu biribwa ari nako bakumira ibiza.

Yagize ati: “Mu kwitegura igihembwe cy’ihinga 2027A, hahingwe ubutaka bwose budahinze kugira ngo dukomeze kwihaza mu biribwa. Ni ngombwa kuzirika ibisenge by’inzu, gusibura imirwanyasuri no gusibura inzira z’amazi hagamijwe gukumira ibiza.”

Mu nama n’abaturage bitabiriye umuganda mu Kagari ka Bibungo, mu Murenge wa Nyamiyaga, Umuyobozi wa Polisi muri ako Karere Supt. Habiyakare Jean Damascene yasabye abaturage ubufatanye mu gukora irondo kandi neza bityo bakicungira umutekano. Yanabibukije kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Mu gukumira ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, urwego RIB rwibukije abaturage b’i Nyamiyaga ko hari ibihano biteganywa n’itegeko ku muntu wese ukoresha cyangwa ukwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, abasaba ubufatanye mu kwirinda ibyo binyobwa kuko byangiza ubuzima.

Nyuma y’Umuganda Rusange wakorewe mu Murenge wa Gasaka ku rwego rw’Akarere ka Nyamagabe , Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Thadee Habimana, yashimiye abawitabiriye ku musanzu wo gusukura Umujyi batanze, abasaba gukomeza kurwanya ibinyobwa n’ibiribwa bitujuje ubuziranenge.

By’umwihariko yasabye abatuurage kwirinda ibiza anabashishikariza gutegura neza igihembwe cy’ihinga 2027A.

Yagize ati: “Muri iki gihe biteganyijwe ko hazagwa imvura nyinshi kandi ni ngombwa kwitegura neza igihembwe cy’ihinga 2027A mukanitabira kwiyandikisha muri Smart Nkunganire.”

Mu gufasha abatishoboye kwishyura Umusanzu w’Ubwisungane mu Kwivuza (MUSA), Ishema SACCO Nyamagabe ishyikirije Akarere sheki ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku rwego rw’Akarere ka Huye, umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama 2026 wakorewe mu Midugudu yose y’Akarere hakurikijwe ibikorwa byateganijwe ku rwego rw’Akarere. Birimo gusibura no guca imirwanyasuri hagamijwe guhangana n’ibiza.

Ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Sazange; Umudugudu wa Giseke, ahacukuwe imirwanyasuri ku musozi wa Giseke, witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere Sebutege Ange, abahagariye inzego z’umutekano; abahagarariye bimwe mu bigo bitandukanye bikorera mu mujyi wa Huye n’abaturage mu byiciro binyuranye.

Ibikorwa byakozwe bikubiye mu butumwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yari yagennye aho umuganda wibanze cyane ku bikorwa birimo gukumira ibyago biterwa n’imvura, hacukura imiyoboro y’amazi (imiferege) hagamijwe kwitegura imvura nyinshi idasanzwe yitezwe mu minsi iri imbere, mu gihe cy’Umuhindo

Kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge hatangwa ibiganiro n’ubuhamya bijyanye no kwirinda no kurwanya inzoga z’inkorano n’ibindi binyobwa bishobora kwangiza ubuzima bw’abaturage kimwe no kunoza isuku hatemwa ibihuru hanatoragurwa imyanda inyanyagiye hirya no hino.

Inzego z’umutekano mu Karere ka Huye zifatanyije n’abaturage gusibura imirwanyasuri
Huye naho basibuye imirwanyasuri
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Thadee Habimana yasabye abaturage gutegura neza igihembwe cy’ihinga 2027A
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44