Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi wa AfDB ku bufatanye mu iterambere

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 25, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaganiriye na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere  (AfDB) Dr. Sidi Ould Tah, ku bufatanye bw’u Rwanda n’iyi banki.

Dr. Sidi Ould Tah, ari i Kigali aho yitabiriye Inama Nyafurika ku kuvugurura no guhindura imyumvire iganisha ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika n’abawutuye, izwi nka ‘The Africa Mindset Reset Forum 2026, kuri uyu wa 25 Kanama 2026.

Mu itangazo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byashyize hanze, rivuga ko baganiriye ku bufatanye bw’u Rwanda na AfDB Group, hibandwa ku kureba uko hakwihutishwa gahunda z’iyi banki zo guteza imbere inzego zirimo ishoramari, iterambere ry’ubukungu ndetse n’iterambere rya Afurika muri rusange.

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB, yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1974, igice kinini cy’amafaranga yayo gishorwa mu bikorwa remezo nk’imihanda, inganda, amashanyarazi n’ibindi ndetse ubu yerekeje imari no mu bikorwa biteza imbere ubuhinzi.

Mu Ugushyingo 2025, Banki Nyafurika y’Iterambere yahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 9.4 z’amadolari ya Amerika (miliyari 13.7 Frw) azafasha mu mishinga yo guhangana n’ibiza n’imyuzure bikunze kwibasira by’umwihariko Intara y’Iburengerazuba mu Turere twa Rusizi na Karongi.

Perezida Paul Kagame na Dr. Sidi Ould Tah uyobora AfDB baganiriye ku bufatanye mu iterambere
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 25, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE