U Rwanda na Afurika y’Epfo byiyemeje gusigarira umubano uzira amakemwa

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 24, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko nubwo umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wagiye uzamo agatotsi mu bihe bitandukanye ariko ibihugu byombi bitigeze bihagarika burundu ibiganiro, ndetse ubu hafashwe ingamba z’uko ntakizongera kuwuhangubanya.

Mu kiganiro yahaye Igiciro TV, ku wa 23 Kanama 2026, Amb. Nduhungirehe yavuze ko umubano w’ibihugu byombi ufite amateka maremare, yatangiye mu myaka yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo Afurika y’Epfo yari mu bihugu byagize uruhare mu bufatanye n’u Rwanda mu rugendo rwo kongera kubaka Igihugu, haba mu ishoramari, ubuzima, ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.

Yagize ati: “Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo umaze igihe kirekire. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iri mu bihugu byaje kudufasha mu bukungu, mu mibereho y’abaturage, hari abaganga n’abaforomo Igihugu cya Cuba cyohereje ku bufatanye bwa Afurika y’Epfo nyuma ya Jenoside, hari ishoramari ryakorewe muri iki Gihugu rivuye muri Afurika.”

Nyuma y’imyaka myinshi y’ubufatanye bwibanda ku ishoramari na dipolomasi, umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wagiye uhura n’ibibazo bikomeye, ariko mu 2014, wasubiye irudubi nyuma y’urupfu rwa Patrick Karegeya mu Ukuboza 2013, wahoze arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, wari utuye mu buhungiro muri Afurika y’Epfo aho icyo Gihugu cyashinje u Rwanda guhungabanya umutekano wacyo

Muri Werurwe 2014, umubano warushijeho kuzamba nyuma y’igitero cyagabwe kuri Kayumba Nyamwasa, urwanya ubugetsi, wahungiye muri Afurika y’Epfo. Ibyo byatumye icyo gihugu cyirukana Abadipolomate bane b’u Rwanda, kibashinja ibikorwa bibangamira umutekano wacyo.

U Rwanda na rwo rwahise rwirukana Abadipolomate ba Afurika y’Epfo, bituma umubano wongera kuzamba. Icyo gihe Afurika y’Epfo yashinjaga abari ku butaka bwayo guhungabanya umutekano, mu gihe u Rwanda na rwo rwakomeje kwinubira ko Afurika y’Epfo icumbikiye abarwanya ubutegetsi.

Agaruka ku kuzamba k’umubano w’ibihugu byombi muri iyo myaka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe yavuze ko nubwo byari bimeze bityo ibihugu byombi bitahwemye kuganira.

Mu 2018, ibihugu byombi byongeye gusubukura umubano usubira ku murongo ndetse hongera gukomeza imikoranire mu nzego zose.

Ibintu byongeye kuzamba mu ntangiriro za 2025, kubera intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho u Rwanda rwashinje Afurika y’Epfo gutera inkunga mu buryo bwa gisirikare  icyo gihugu kidahwema gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwnda.

Icyakora Amb. Nduhungirehe avuga ko muri icyo gihe na bwo ibihugu byombi bitigeze bihagarika burundu inzira y’ibiganiro.

Agira ati: “Umubano warakomeje ariko waje kuzamo agatotsi ku mpamvu zinyuranye, impamvu ya nyuma n’ijyanye n’intambara iri mu Burasirazuba bwa RDC aho Afurika y’Epfo yoherejeyo ingabo ariko ntabwo byabujije Ibihugu byombi mu nzego zitandukanye gukomeza kuganira no kuvugana no ku rwego rw’Abakuru b’Ibihugu twari tumaze igihe tuvugana.”

Mu mezi ashize Minisitiri Amb. Nduhungirehe yagiriye uruzinduko muri Afurika y’Epfo, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we bigamije kongera kubaka umubano. Avuga ko byatanze umusaruro mu ngingo zirimo kongera ubufatanye hagati y’abikorera, ubucuruzi, ishoramari n’ingendo hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Impande zombi zemeranyije kongera gutangiza  Urwego ruhuza ibihugu byombi mu gusuzuma no guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye ndetse inama ikurikira y’uru rwego iteganyijwe kubera i Kigali mu 2027.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe kandi yavuze ko impande zombi zemeranyije ko gutanga viza ku Banyarwanda bafite pasiporo zisanzwe bizasubukurwa mu gihe kitarenze amezi 12, bitewe na gahunda ya Afurika y’Epfo yo  guhindura uburyo bwo gutanga viza hagakoreshwa iz’ikoranabuhanga.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 24, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE