Abakora ibyica abantu turahangana na bo- Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko atumva ukuntu uruganda rwenga inzoga rushobora gukora ibintu bitujuje ubuzirangenge bikica abantu ariko igihugu kikarebera, ashimangira ko nk’Umukuru w’Igihugu areba ibifitiye Abanyarwanda akamaro atakwemera ko Abanyarwanda bapfa mu nyungu za ba nyiringanda n’abazikoramo, ahubwo hazabaho guhangana na bo.
Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru ku wa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2026, Perezida Kagame yagaragaje ko atumva ukuntu abantu bashyigikira inganda zikora ibitujuje ubuziranenge n’abazikoramo ariko bakirengagiza ubuzima bw’abo zica ndetse igihugu kikarebera.
Yagize ati: “Nk’uruganda cyangwa uburyo abantu bateguye ibyo binyobwa haba mu rugo haba he, byishe abantu uyu munsi urongeye wowe ibyo ukora birongeye byishe abandi undi munsi, ukavuga ngo urakora iki se? Ariko noneho usibye wowe ubikora bikica abantu, iki Gihugu kiyoborwa gite? Igihugu cyareka abantu bagapfa kikarebera cyo kiba ari Igihugu ki? ni Igihugu gifite imibereho imeze ite?”
Perezida Kagame yagaragaje ko Igihugu gifite uruhare mu kurinda abaturage bacyo kandi kitarebera abapfa bazira ibitujuje ubuziranenge, ashimangira ko igikwiye kubanza gusubizwa ari ukumenya niba Igihugu gikeneye inganda n’abakozi bazikoramo mu gihe hari ibikorerwa muri izo nganda byica abantu.
Yagize ati: “Ese turashaka inganda n’abakozi bazikoramo bari buhitanwe n’ibikorerwa muri izo nganda, cyangwa turashaka ibihitana abantu batwaye mu nganda kugurisha ibikenewe n’izo nganda?”
Perezida Kagame yaboneyeho kuvuga ko inzego zishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa zigomba kubazwa inshingano ndetse ababigizemo uruhare bose bakabibazwa.
Yongeyeho ati: “Ubaza aba akwiye kubaza impamvu abantu bapfa. Ababirimo babyitege abo bo turaza guhangana ibintu biraza kujya ku murongo abantu bazi icyo bisaba baragishoboye ariko ibyo kujya kuzana imico n’imikorere yica abantu aho bayivana birabareba aho handi niba barabyemeye ibyo ntabwo bindeba. Njye nk’Umuyobzi w’iki Gihugu ndareba iby’iki Gihugu n’Abanyarwanda no gukorana na bo kugira ngo bashobore kumenya ibibafite inyungu n’ibitabafitiye inyungu.”
Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko ikibazo cy’ibitujuje ubuziranenge kitagarukira ku binyobwa bikorerwa mu Rwanda gusa kuko hari n’ibituruka mu mahanga bitujuje ubuziranenge bikagera ku isoko bikangiza ubuzima bw’ababinywa.
Yashimangiye ko ingaruka z’ibi binyobwa zitandukanye, kuko hari ibishobora guhitana umuntu ako kanya, mu gihe ibindi bishobora kumwica buhoro buhoro bitewe n’uko abikoresha bikazarangira anogotse.
Perezida Kagame yanagarutse ku bindi biyobyabwenge byiswe amazina y’igitangaza biri kwica abana n’abakuru ahamya ko atari ibyo kwihanganirwa.
Mu ntangiriro z’iyi Kanama 2026, ni bwo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyafunze inganda 136 zirimo Ingufu Gin Ltd, NBG Ltd, Kasesa Distillers and Distributors Ltd, Yego Manufacturers Ltd n’izindi zakoraga ibinyobwa bisembuye kubera kutubahiriza ibisabwa by’ubuziranenge ndetse byakurikiwe n’amabwiriza akura ku isoko ibinyobwa byakozwe n’izo nganda ndetse ababigizemo uruhare barakurikiranwa.
Nyuma yaho, umubare wakomeje kwiyongera aho ku wa 8 Kanama hari hamaze gufungwa inganda 148.
Nyuma y’ibyo Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB batangiye gukurikirana no gufata abakekwaho kugira uruhare mu gukora, gukwirakwiza no gutanga ibyo binyobwa barimo ba nyiringanda n’abakozi bazo bagera kuri 80 batawe muri yombi.
Ku wa 13 Kanama 2026, RIB na Polisi berekanye abakozi 17 ba Leta bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa barimo abakozi ba FDA n’ab’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) ndetse n’abandi bayobozi bo mu Nzego z’ibanze.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2026, ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge byari bimaze gutuma abarenga 500 bajya kwa muganga, 50 barapfa mu gihe abandi 100 bahumye amaso.