MINEDUC yavuze ikosa ryatumye Uwamariya wabaye uwa mbere mu bizamini bya Leta ataboneka mu itangwa ry’ibihembo
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yasobanuye icyatumye Uwamariya Leontine, waje ku mwanya wa mbere mu bizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye 2025/2026, atagaragara mu muhango wo gutangaza abanyeshuri batsinze neza no kubashyikiriza ibihembo.
Ni umuhango wabaye ku wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2026, aho Uwamariya atagaragaye mu banyeshuri bahawe ibihembo, ibintu byakurikiwe n’ibiganiro byinshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko Minisiteri itari yamuhamagaye ngo imumenyeshe ko agomba kwitabira uwo muhango.
MINEDUC, ibinyujije ku rubuga X, yasobanuye ko nimero za telefoni z’ababyeyi ba Uwamariya zari zarageragejwe guhamagarwa inshuro ebyiri ariko ntizitabwe. Minisiteri yavuze ko ibihembo bye yari kubihabwa igihe cyose yari kubonekera.
Ku gicamunsi cyo ku wa 21 Kanama 2026, Uwamariya, aherekejwe n’ababyeyi be, Umuyobozi w’Ishuri ISF Nyamasheke yigagamo ndetse n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza, Mukankusi Athanasie, yagiye kuri MINEDUC.
Bakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard, n’abandi bayobozi bo mu nzego z’uburezi, maze Uwamariya ashyikirizwa ibihembo bye.
Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Kanama 2026, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette, yavuze ko ikibazo cyaturutse ku makosa yabaye mu gihe umukozi wa NESA yageragezaga guhamagara ababyeyi ba Uwamariya.
Yasobanuye ko uwo mukozi yamuhamagaye tariki ya 19 Kanama, aho yabanje guhamagara nimero imwe ariko itaboneka, agahamagara indi nimero igafatwa n’umuntu utari umubyeyi wa Uwamariya, ariko akiyitirira umubyeyi we.
Ati: “Yitabwe n’undi muntu aramubwira ati ‘nitwa kanaka nkora muri NESA, ese ni wo mubyeyi wa runaka?’ Umuntu aravuga ati ‘yego’. Twagira ngo tubatumire kuko umwana wanyu yatsinze neza, umwana wanyu azaze gufata ibihembo.”
Irere yavuze ko uwo muntu wemeye ko ari umubyeyi wa Uwamariya yabwiye umukozi wa NESA ko azitabira uwo muhango. Icyakora, igihe cyo gutangaza amanota kigeze, yongeye guhamagarwa avuga ko ari mu Karere ka Karongi kandi ko atabashije kubona uko agera i Kigali.
Irere yashimangiye ko nubwo Uwamariya atagaragaye mu muhango, izina rye ryasomwe mu banyeshuri batsinze neza, bityo ko nta mugambi wo kumwima ibihembo wari uhari.
Ati: “Bamugezeho. Iyo haba hari ikigambiriwe kibi, no kudashaka ko ahabwa ibye, n’izina rye ntawari kwigera arivuga.”
Yavuze ko kuba umunyeshuri watsinze neza ataboneka mu muhango wo gutangaza amanota atari ubwa mbere bibayeho, kuko bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye.
Yatanze urugero rw’umunyeshuri wabaye uwa mbere mu mwaka wa 2023 na we utarabashije kuboneka mu muhango, ariko akaza guhabwa ibihembo bye nyuma.
Ati: “Iyo umwana atabonetse, icyo tutagomba kureka gukora ni ukutavuga izina rye.”
MINEDUC yemeye ko habayeho ikosa
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yavuze ko Minisiteri yemera ko habayeho ikosa mu bijyanye no guhamagara umuryango wa Uwamariya, asaba abakozi kujya bitondera cyane nimero n’amakuru y’abanyeshuri kugira ngo amakosa nk’ayo akumirwe.
Yavuze ko amakosa yo kwibeshya kuri nimero ashobora no kugaragara mu bindi byangombwa by’abanyeshuri, bityo ko hakenewe kwitonda mu kubika no gukoresha amakuru yabo.
Yongeyeho ko ubusanzwe, mu kumenyesha umuryango ko umwana yatsinze neza, hahamagarwaga umubyeyi, ariko ko ubu hagiye kunozwa uburyo bwo gutanga ayo makuru.
Yavuze ko gahunda nshya izajya inongeramo guhamagara ubuyobozi bw’ikigo umwana yigamo, kugira ngo hongerwe amahirwe yo kumenyesha umunyeshuri ku gihe no kwirinda ko ikibazo nk’iki cyongera kubaho.
MINEDUC kandi yasabye imbabazi ku bababajwe n’iki kibazo, ishimangira ko Uwamariya yahawe ibihembo bye nyuma yo kugera kuri Minisiteri.

