Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yakiriye Umuyobozi Mukuru wa IOM ku Isi 

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 21, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira (IOM), Amy Pope baganira ku bufatanye hagati y’u Rwanda na IOM ndetse no gukomeza imikoranire muri gahunda z’iterambere ry’u Rwanda. Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 21 Kanama 2026 nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe. 

Amy Pope n’intumwa ayoboye, bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, rugamije gushimangira imikoranire ihuriweho n’impande zombi. 

Kuva muri Nzeri 2019, u Rwanda rumaze kwakira abantu barenga 3 000 basaba ubuhungiro baturuka muri Libya, aho abagera ku 2 681 muri bo, bamaze kubona ibihugu bibakira, bibaha ubwenegihugu. Abenshi bimuriwe mu bihugu by’i Burayi no muri Amerika y’Amajyaruguru.

Iyi gahunda igamije gufasha abantu bari mu kaga kuba ahantu hatekanye mu gihe hasuzumwa ibyangombwa byabo n’ibindi bisabwa kugira ngo bajyanwe mu bihugu byemeye kubakira

Mu 2019, u Rwanda rwagiranye amasezerano n’ishami rya Loni rishinzwe impunzi, HCR, n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) rwemera kwakira by’agateganyo bamwe mu basaba ubuhungiro bari muri Libya, mu gihe ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bishaka ibisubizo birambye birimo kubasubiza mu bihugu byabo ku bushake cyangwa kubimurira mu bindi bihugu.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyuma Justin yakiriye Amy Pope uyobora IOM ku Isi n’itsinda bari kumwe mu Rwanda
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 21, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE