Umuhanzi Là Reïna yahishuye uko yigeze guseka aririmba indirimbo ibabaje

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 12, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Umuhanzikazi uri mu bakizamuka, Uwimanzi Oda Martine, uzwi mu muziki nka Là Reïna, yahishuye bimwe mu bintu bidasanzwe byigeze bimubaho ku rubyiniro, birimo igihe yigeze kuririmba indirimbo ibabaje ariko akisanga aseka imbere y’abari bamuteze amatwi.

Uyu muhanzikazi uzwi mu ndirimbo nka ‘Nditinya’, ‘Basi’ n’izindi, yabivuze mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Gloria Mukamabano, cyashyizwe ku rubuga rwe rwa YouTube ku mugoroba wo ku wa 11 Kanama 2026.

Muri icyo kiganiro, Là Reïna yabajijwe ibintu bidasanzwe cyangwa bitangaje byigeze bimubaho ari ku rubyiniro, ku buryo n’ubu iyo abyibutse bituma aseka.

Yagize ati: “Ubundi iyo ndimo kuririmba bitewe n’uburyo indirimbo zanjye ziba zigenda buhoro nkunda guhuza amarangamutima n’ibyo ndirimba akenshi rero mba mpumirije, rimwe nabumbuye amaso nyahuza n’inshuti yanjye kandi mu buzima busanzwe n’iyo atavuga ngahuza na we amaso ndaseka nikanze nasetse kandi ndimo kuririmba ibibaje ku buryo ahari hari n’abari barimo kurira.”

Yigeze kwibagirwa inota ari ku rubyiniro

Là Reïna kandi yavuze ko kuba aririmba anicurangira hari ubwo byamubayeho kwibagirwa inota yari agiye gucuranga, bikamusetsa.

Ati: “Ikindi kigeze kumbaho, nigeze kuba ndi ku rubyiniro ndi gucuranga ndabyibagirwa, iyo nibagiwe inota mpita nseka pe! Kuko mba numva ari ibintu bisekeje.”

Gukomeza umuziki abikesha gukabya inzozi ze

Ubwo yabazwaga aho akura imbaraga zo gukomeza gukora umuziki, nubwo uru rugendo rushobora kuba rurimo imbogamizi, Là Reïna yavuze ko imbaraga azikura mu kwibuka ko ibyo akora ari we bigirira akamaro kandi ko gukomeza ari inzira yo kugera ku nzozi ze.

Yavuze ko iyo yibutse impamvu yatangiye umuziki n’inzozi afite, ahita abona imbaraga zo gukomeza, nubwo yaba ahuye n’imbogamizi.

Ubuzima n’urugendo rwa Là Reïna mu muziki

Là Reïna yavukiye mu Karere ka Nyamagabe, mu gace kazwi nko ku Itaba. Avuka mu muryango w’abana barindwi, akaba ari ubuheture umwana wa 3.

Akiri muto, yiyumvagamo impano yo kuririmba, nyuma aza kuyikomeza binyuze mu mashuri y’umuziki. Yize mu Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda riherereye i Muhanga, aho yasoje amasomo mu 2022.

Kuva icyo gihe, yakomeje urugendo rwo guteza imbere impano ye mu muziki, agenda amenyekana cyane mu bahanzi bakizamuka mu Rwanda.

Là Reïna avuga ko impamvu zo gukomeza umuziki azikura ku nzozi afite
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 12, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE