Dosiye 78 z’abakekwaho gukora inzoga zitujuje ubuziranenge zashyikirijwe ubushinjacyaha

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 12, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwashyikirije ubushinjacyaha dosiye z’abantu basaga
78 mu baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho ibyaha birimo gukora inzoga
zitujuje ubuziranenge ziganjemo izizwi nk’ibyuma.

Ni amakuru Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira Thierry yahamirije Imvaho Nshya, ko izo dosiye zabo zashyikirijwe ubushinjacyaha ku wa 10 Kanama 2026.

Yagize ati: “Dosiye zabo zoherejwe mu Bushinjacyaha tariki ya 10 Kanama 2026.”

Ni nyuma yuko ku ya 8 Kanama 2026, Urwego rw’Ubugenzacyaha rwerekanye abantu bafatiwe mu bikorwa bitandukanye bitubahirije amategeko, rwakurikirana, rugasanga bakora inzoga zitujuje ubuziranenge hirya no hino mu gihugu.

Icyo gihe RIB yagaragaje ko hamaze gufatwa abarenga 80 mu gihugu hose, harimo 16 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali. Ibikorwa byo gufata abakekwaho gukora inzoga zitujuje ubuziranenge, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira, yavuze ko byatangiye kuva ku itariki 27
Nyakanga 2026.

Yasobanuye ko ibyo bikorwa biri mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda kandi ko mu bafashwe, harimo ibyiciro bitandukanye birimo abakozi ba Leta, abayobozi mu Nzego z’ibanze, abakozi b’inganda zabujijwe gukora ndetse na bamwe mu bayobozi bazo.

Abo bose bari bahuriye ku gukoresha ikinyabutabire cya ‘Methanol’ bakoreshaga mu gukora ibyo binyobwa bitujuje ubuziranenge kandi icyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima gihanwa n’Ingingo ya 115 y’Itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo umuntu ahamijwe iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 300 000 ariko atarenze 500 000.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 12, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE