U Rwanda rwikomye amasezerano RDC yasinyanye na FDLR

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 9, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

“Amasezerano aherutse gusinywa hagati y’umutwe w’abajenosideri wa FDLR na Guverinoma ya RDC ni amayeri ya Politiki n’ubucakura bwa Kinshasa. FDLR si uruhande rwasinye amasezerano ya Washington; ni umutwe urebwa n’ayo masezerano kandi ugomba guhashywa.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier Jean Patrick, yabikomojeho ashimangira ko atari ubwa mbere Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikoresheje ubucakura n’amayeri mu kudindiza urugendo rwo kugarura amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari. 

Ayo masezerano hagati ya Guverinoma ya RDC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR yatangajwe ku wa 28 Nyakanga 2026, bivugwa ko ashyira intangiriro ku rugendo rwo gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi b’uwo mutwe ubyamenyekanye ko ukorana ndetse ukanakorera mu Ngabo za Leta (FARDC).

Minisitiri  wa RDC ushinzwe Gusubiza mu Buzima Busanzwe abahoze ari abarwanyi Floribert Anzuluni, yabwiye TV 5 MONDE ko aya maseserano ari ingezi cyane kuri Leta ya Congo  iyabona nk’intambwe ya mbere yo guhashya uyu mutwe, mu gihe impuguke za Politiki zo zibona ari uburyo bwo kurushaho kudindiza ibikubiye mu masezerano ya Washington. 

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “FLDR ikwiye guhashywa nk’uko bikubiye mu masezerano ya Washington.”  

Yavuze kandi ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje gukorana n’ingabo za FARDC, ari na zo bamaze imyaka myinshi bakoreramo, bahabwa intwaro, ibiribwa n’imiti mu mugambi wagutse wo kurenganya Abanyekongo by’umwihariko bo mu bwoko bw’Abatutsi n’abavuga Ikinyarwanda. 

Ati: “Abanyekongo bazana ibintu bimeze nk’ikinamico. Twabonye FDLR yandikira Leta ya RDC na yo igasubiza abayobozi ba FDLR; ni nk’urwenya ariko twe twizera ko ari amayeri yo kudindiza adashobora kugira uwo ayobya.” 

Yavuze ko atari ubwa mbere ibi bibaye, atanga urugero rw’uburyo mu inama ya mbere yo ku rwego rwa ba Minisitiri yateranye mu Biganiro bya Luanda ku wa 21 Werurwe 2024, uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo Christphe Lutundula yatangaje gahunda yo kurandura FDLR, ariko ku ya 25 Werurwe, hashize iminsi ine, akagirana ikiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa, ababaza niba bazi aho FDLR iri, avuga ko na we atazi aho iherereye. 

Ati: “Aho yatangiye guhindura imvugo, i Luanda yari yagaragaje umushinga wo kurandura FLDR ariko nyuma y’iminsi ine yibazaga niba uwo mutwe ubaho cyangwa utabaho.”

Minisitiri Nduhungirehe yanagarutse ku biganiro byakurikiye ifatwa rya Uvira muri Werurwe uyu mwaka, aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize igitutu kuri Leta Congo ngo yihutishe ibikorwa byo kurandura FDLR, nyuma y’iminsi 10 gusa abayobozi bakuru ba FARDC bagatangaza ko batangiye kugaba ibitero byo kurandura FDLR ariko babeshya.

Igitangaje ni uko nyuma y’iminsi ibiri gusa FARDC itangaje ko igiye kugaba ibyo bitero ahubwo yoherereje FDLR indege za kajugujugu i Walikale zuzuye imbunda nto, amasasu, intwaro ziremereye ikabigeza ku birindiro by’uwo mutwe w’iterabwoba. 

Minisitiri Nduhungirehe ati: “Bafite indimi ebyiri twamaze kumenyera. Ubu barimo kugerageza andi mayeri yo kudindiza urugendo rwo guhashya FDLR batangaza amasezerano na yo mu by’ukuri ahindura intego. Hari ingingo zitemewe ku mutwe w’abajenosideri nko kugerageza kubona urubuga rwa Politiki mu Rwanda. FDLR ni umutwe w’abajenosideri udashobora kubona urubuga rwa Politiki mu Rwanda, kandi [kuyiruha] binyuranye n’amasezerano ya Washington.” 

Amasezerano ya Washington Guverinoma ya RDC ivugwaho kudindiza, yashyizweho umukono na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse na Perezida wa RDC Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ku wa 04 Ukuboza 2025. 

Ayo masezerano agamije gukuraho intandaro y’amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC, akubiyemo ingingo zirebana no kutavogera ubusugire bw’ibihugu byombi, kurandura umutwe wa FDLR ku ruhande rwa RDC bizakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, hamwe n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu. 

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 9, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE