Kurinda Igihugu bihera ku kurinda abato inzoga n’ibiyobyabwenge -Amb. Nduhungirehe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yibukije Abanyarwanda ko gukunda no kurinda igihugu bitangirira ku kurinda abakiri bato ibishobora kubangiza, birimo inzoga n’ibiyobyabwenge kugira ngo u Rwanda ruzagire umuryango muzima mu gihe kiri imbere.
Ibi yabivuze kuri uyu wa 7 Kanama 2026, mu birori byo kwizihiza umunsi w’Umuganura mu Mujyi wa Kigali byabereye mu Murenge wa Kigali, Akagari ka Nyabugogo, byitabirwa n’abayobozi n’abaturage.
Amb. Nduhungirehe yavuze ko bigoye kuvuga ko umuntu akunda igihugu mu gihe atita ku baturage bacyo, ashimangira ko kurinda igihugu bidakwiye kugarukira gusa ku kukirinda abashaka guhungabanya umutekano wacyo, ahubwo bikwiye no kubamo kurinda urubyiruko n’abana bagize igisekuru kizagisimbura.
Yagarutse by’umwihariko ku kibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge, avuga ko zishobora kugira ingaruka ku rubyiruko no ku hazaza h’igihugu.
Yagize ati: “Bavuze inzoga ngo zitwa ibyuma, ubundi ibyuma ntibinyobwa, biraterurwa. Urubyiruko rwifuza guteza imbere igihugu ni ukwitabira ibikorwa bya siporo. Hagiye gushyirwa imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo bizajya byifashishwa n’urubyiruko, rukahigira n’umuco.”
Yakomeje agira ati: “Hari abashobora kugira ngo kurinda u Rwanda ni ukurinda imbibi, FDLR n’indi mitwe igamije kugarura icuraburindi gusa, ahubwo ni ukururinda ikiragano cy’ejo kizaba kitagishoboye gukora kubera kubatwa n’izo nzoga zitujuje ubuziranenge.”
Umujyi wa Kigali wagaragaje imbogamizi zikiriho
Muri ibyo birori byo kwizihiza Umuganura, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko nubwo hari intambwe mu iterambere hakiri imbogamizi zirimo ubusinzi bukabije, guta amashuri ndetse n’amakimbirane yo mu miryango.
Ubwo buyobozi bwashishikarije abaturage kuba ijisho rya mugenzi wabo no gutanga amakuru ku bibazo bishobora guhungabanya imibereho y’abaturage.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagize ati: “Hamwe n’ibigwi byiza Umukuru w’Igihugu arimo kudufasha kugeraho turacyabona kidobya, turacyabona abaryamye muri ruhurura kubera inzoga yasinze, haracyari abana barera abandi kubera ko bahohotewe biturutse ku biyobyabwenge. Ku munsi nk’uyu duteraniye aha nk’abanya-Kigali ni umwanya wo kubiganiraho.”

Bamwe mu baturage bitabiriye Umuganura bavuze ko batahanye ingamba zo kurwanya inzoga z’inkorano no gutanga amakuru ku bantu bazenga cyangwa bazicuruza rwihishwa, kubera ingaruka zazo ku bana n’abandi baturage.
Ingabire Claudine yavuze ko Umuganura wamufashije gusobanukirwa ko atari umuhango wo kwishimira umusaruro gusa, ahubwo ko ari n’umwanya wo kureba ibyagezweho no kuganira ku byakorwa kugira ngo iterambere ryihute.
Ati: “Kwitabira Umuganura byatumye hari icyo menya. Nari nzi ko ari umuhango gusa, ariko namenye ko ari igihe cyo kwishimira ibyo twungutse biturutse mu kazi kacu ndetse no kuganira ku cyo twakora tugatera imbere kurushaho. Ntahanye ingamba zo kumenya amakuru y’abakiri kuzicuruza rwihishwa nkayatanga, kuko ziratwicira abana.”
Hakizimana Gaétan, ufite imyaka 60, yavuze ko nubwo mu muco w’Umuganura habamo gusangira, harimo n’ibinyobwa, bidakwiye gufatwa nk’impamvu yo kunywa birenze urugero, ahubwo ko ari umwanya wo gusangira, kuganira no kungurana ibitekerezo.
Ati: “Ntahanye umukoro wo kudahishira abacuruza inzoga z’inkorano bihishe, kuko nibikomeza gutya zigacika burundu, umwaka utaha twazaganura umusaruro wariyongereye.”
Umuganura wizihirijwe ku rwego rw’igihugu muri Rusizi
Ku rwego rw’igihugu, Umuganura wizihirijwe mu Karere ka Rusizi, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Umuganura isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”
Mu bikorwa byaranze uyu munsi mukuru harimo kugaragariza abitabiriye ibyagezweho mu mihigo y’uturere n’inzego z’ibanze mu mwaka wa 2025/2026, ndetse no kuganira ku byakongerwamo imbaraga mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imibereho y’abaturage n’ubukungu bw’igihugu.
Umuganura ni umuco nyarwanda wibanda ku gushimira umusaruro wabonetse, gusangira, gusuzuma ibyagezweho no gushyiraho ingamba zo gukomeza kwiteza imbere no kwigira.









Amafoto: Tuyisenge Olivier