Sobanukirwa guhambanwa ikara umwe mu mihango iri gukendera

  • MICOMYIZA BARINDA FIDELE
  • Nyakanga 31, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Hari imihango yakorwaga mu myaka yo hambere, akenshi igenda ikendera bitewe n’iterambere n’imico itandukanye abantu bagiye bakura hanze bitewe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo aho benshi bisanze mu buhunzi, abandi bakabireka bitewe n’imyemerere mishya igenda yaduka, muri yo harimo guhambanwa ikara wakorwaga iyo umusore, cyangwa inkumi yapfaga akiri ingaragu.

Iyo ibyago bibaye umuntu akitaba Imana akiri muto, Abanyarwanda bavuga ko akenyutse. Iyo bibaye atarigeze ashaka, byo biba bibi kurushaho kuko babifata nko kuzima cyangwa gupfa nta zina usize imusozi, aha ni ho bavuga ko baguhambana ikara, abakiri bato kumva iyi mvugo birabagora kuko bibaza icyo iryo kara azarimaza nyuma yo gushyingurwa.

Imvaho Nshya yifashishije Inyandiko “Amateka yu Rwanda kuva mu ntangiriro kugeza mu mpera zikinyejana cya xx”, yegeranyije igisobanuro nyacyo kuri iyi ngingo.

Guhambana umuntu ikara

Mu muco nyarwanda iyo umuntu yabaga akuze, ageze igihe cyo gushaka ba Nyirasenge n’umuryango muri rusange, baramurangaga, bakamufasha kubaka urwe rugo (kumwubakira), iyo ibyago byabaga agapfa adashatse, cyangwa atubatse byafatwaga ko umuryango wa mutengushye kuko wabaga utarabimufashijemo.

Kuba rero uwo muntu yarapfaga adashatse, byagaragaraga ko uwo muntu apfanye agahinda ko kuba adafite umugore cyangwa umugabo, kuba atarabyaye, kuba ataragize impuhwe z’ububyeyi no kuba yarabuze icyubahiro cy’ububyeyi.

Ikara ryakoreshwaga kugira ngo batsirike umuzimu we, ntazagaruke nanagerageza kugaruka azaze atuje adateza amahane, kuko babonaga ko uwo muntu apfanye agahinda kugira ngo umuzimu we atazabatera akabagirira nabi bamuhambanaga ikara.

Ikindi ni uko ngo iri ikara risanzwe, ryahambanwaga umuntu utarashatse bitandukanye no kubibazaga ko ryaba ryarahambanwaga umuntu utarabyaye kuko ngo ingumba yo yabaga yararongowe, yarasabwe ikanakobwa cyangwa se yarakoye, ikibazo kikaba ko atabashije kubona urubyaro, bivuze ko we yashyingurwaga nk’abandi bose nta kara.

Iyo umubyeyi yapfaga asize abana, yabaga afite umushyigura, bityo umushyinguye agahabwa inkurarwobo, iyi yajyanaga n’ubushobozi bw’umuryango, hakaba uhawe inka, intama, isambu cyangwa ikindi kintu cy’agaciro.

  • MICOMYIZA BARINDA FIDELE
  • Nyakanga 31, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE