Imbuto zifite ubuziranenge ni ishingiro ry’iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda – Dr. Uwituze

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 11, 2026
  • Hashize amasaha 6
Image

Umunyamabanga wa  Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Uwituze Solange, yavuze ko u Rwanda rwemera ko imbuto zifite ubuziranenge ari zo nkingi y’ingenzi mu guhindura no guteza imbere urwego rw’ubuhinzi, ashimangira ko nta musaruro ushimishije, umutekano w’ibiribwa cyangwa ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe byagerwaho hatabayeho gukoresha imbuto nziza.

Ibi yabigarutseho i Kigali, kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kamena 2026, mu Nama yahurije abayobozi, impuguke n’abafatanyabikorwa b’urwego rwo guteza imbere imbuto nziza mu Rwanda, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 Umuryango Nyafurika Uharanira Iterambere ry’Ubuhinzi (AGRA) umaze ushyigikira iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika.

Dr Uwituze yavuze ko AGRA yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere urwego rw’imbuto mu Rwanda, binyuze mu guhugura abahanga b’Abanyarwanda bafite impamyabumenyi zihanitse ( Master’s na PhD) mu bijyanye no guteza imbere amoko y’ibihingwa ndetse na sisiteme z’imbuto.

Yakomeje avuga ko AGRA yanashyigikiye ibigo bitubura imbuto binyuze mu nkunga z’amafaranga n’ubufasha bwa tekiniki, ndetse ikagira uruhare mu kuvugurura politiki n’amategeko bigenga uru rwego no gukurura ishoramari riruteza imbere.

Dr Uwituze yavuze ko izi gahunda zose zagize uruhare mu kubaka urwego rw’imbuto rugezweho, ruhatana ku isoko kandi rwita ku bikenerwa n’abahinzi.

Ati: “U Rwanda rwemera ko imbuto zifite ubuziranenge ari zo shingiro ry’iterambere ry’ubuhinzi. Hatari imbuto nziza, ntibishoboka kugera ku musaruro mwinshi, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kugera ku mutekano w’ibiribwa no guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku buhinzi.”

Yagaragaje ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu korohereza abahinzi kubona imbuto z’indobanure n’ikoranabuhanga rigezweho, ndetse ko kimwe mu byagezweho bikomeye ari ukugabanya cyane imbuto zitumizwa hanze ku bihingwa by’ingenzi.

Ati: “Uyu munsi, abatunganya imbuto bo mu gihugu batanga igice kinini cy’imbuto zikenewe ku bihingwa byatoranyijwe nk’iby’ingenzi, ibintu bigaragaza ko urwego rw’imbuto mu Rwanda rugenda rukura kandi rugakomera.”

Nubwo bimeze bityo, yavuze ko Afurika ikiri inyuma ku isoko mpuzamahanga ry’imbuto rifite agaciro ka miliyari 85 z’amadolari ya Amerika ku mwaka, aho umugabane wa Afurika ufitemo gusa 2.2%.

Yasobanuye ko ibi bidaterwa no kubura ubushobozi, ahubwo biterwa n’ibibazo birimo ubuziranenge bw’imbuto butaragera ku rwego rwifuzwa, amasoko adakora mu buryo buhamye, ishoramari ridahagije ndetse no kutubahiriza bihagije ibipimo mpuzamahanga.

Ati: “Kugira ngo Afurika igire uruhare rukomeye mu bukungu mpuzamahanga bw’imbuto, tugomba gukomeza kubaka inzego zikomeye, kuvugurura amategeko n’amabwiriza, kwihutisha udushya no kubaka sisiteme z’imbuto zizewe ku rwego mpuzamahanga.”

Yavuze ko ari muri urwo rwego u Rwanda rwihaye intego yo kuba ihuriro ry’akarere mu gutunganya, gupima, kwemeza no gucuruza imbuto.

Ati: “Intego yacu ni uguhindura u Rwanda ihuriro ry’akarere mu gutunganya imbuto, kuzipima ubuziranenge, kuzemeza no kuzicuruza.”

Uhagaririye AGRA mu Rwanda, Ndagijimana Jean Paul, yavuze ko muri Afurika y’Iburasirazuba, muri Afurika no ku Isi hacuruzwa imbuto nziza zikorerwa mu Rwanda, aho ubu AGRA ikomeje gushora imari mu mishinga y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi ( RAB) na RICA, mu gushyigikira gahunda yo gutunganya imbuto nziza bityo bigafasha u Rwanda, kugira izifite ubuziranenge bukenewe ku isoko  mpuzamahanga.

Uhagarariye AGRA mu Rwanda, Ndagijimana Jean Paul yashimangiye ko bazakomeza gukora n’u Rwanda mu iterambere ry’imbuto nziza

Ati: “Ni yo mpamvu twashyigikiye Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo ibe umunyamuryango wa ISTA (International Seed Testing Association), umuryango mpuzamahanga ushinzwe kugenzura no kwemeza ubuziranenge bw’imbuto,  n’uw’Umuryango w’Ubukungu n’Ubufatanye mu Iterambere(OECD).

 Kwinjira muri iyi miryango mpuzamahanga  byafashije u Rwanda kumenyekana muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga mu rwego rw’imbuto zifite ubuziranenge.”

Uwo muyobozi yashimangiye ko mu Rwanda, mu mwaka wa 2017 abahinzi bakoreshaga imbuto z’indobanure bari munsi ya 20%, ariko ubu umubare wabo umaze kugera hafi kuri 50%, bikaba ari ikimenyetso cyiza cyerekana ko atari ugutuma imbuto z’indobanure ziboneka gusa, ahubwo ko n’abahinzi bamaze gusobanukirwa akamaro n’inyungu zo kuzikoresha. 

Yongeyeho ko hari abahinzi bamaze kubona umusaruro wikubye inshuro eshatu ndetse n’ababashije kubona amasoko yo kugurishamo umusaruro wabo, bitewe no gukoresha imbuto z’indobanure.

Yakomeje avuga ko AGRA yakoranye n’abacuruzi benshi mu guteza imbere uburyo bwo gufata neza umusaruro nyuma yo kuwusarura no kuwutunganya uko bikwiye. Yavuze kandi ko hashyizweho gahunda zitandukanye bafatanyije n’abikorera kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi urusheho kuba mwiza kandi ubashe guhatanira amasoko.

Yagize ati: “Twakoranye n’abacuruzi benshi mu kunoza uburyo bwo gufata neza imyaka nyuma y’isarura no kuyibika no kuyitunganya neza. Twashyizeho kandi gahunda zitandukanye dufatanyije n’abikorera. Uyu munsi, hafi 90% by’ibigori byose bihingwa mu Rwanda byujuje ubuziranenge busabwa ku isoko, ku buryo bishobora kugurishwa n’ibigo bikomeye bisaba umusaruro wujuje ibisabwa.”

Abayobozi n’abashakashatsi iza baganiriye ku buryo bwo guteza imbere ubutubuzi bw’imbuto nziza

Amafoto: Olivier Tuyisenge

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 11, 2026
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE