RDB mu nzira zo gutangira ibikorwa bya Visit Rwanda i Burayi

RDB mu nzira zo gutangira ibikorwa bya Visit Rwanda i Burayi

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangiye gushaka ibigo by’ubucuruzi bishobora kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’i Burayi. Iki gikorwa kizakorwa binyuze mu bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa na Luxembourg.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 9 Kamena 2026, ibigo bizatoranywa bizaba bifite inshingano yo kwamamaza Visit Rwanda mu bihugu birimo u Bufaransa, Luxembourg, Monaco, Espagne, u Butaliyani na Portugal.

Ibyo bikurikiye ibiheruka gutangazwa ko ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze za Amerika hifuzwa abafasha u Rwanda kwamamaza Visit Rwanda muri USA, Bresil, Mexique na Argentine.

U Rwanda rwatangiye iyi gahunda yo kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo ku ruhando mpuzamahanga ruhereye kuri Arsenal mu 2018 kandi byagiye bitanga umusaruro mu kumenyekanisha u Rwanda no kongera umubare w’abarusura.

Visit Rwanda ikomeje kwagura ibikorwa byayo ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu gufatanya n’amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi no muri Amerika.

Muri Nzeri 2025 ni bwo u Rwanda rwasinye amasezerano y’imikoranire na Los Angeles Clippers ikina NBA na Los Angeles Rams yo muri NFL, birugira igihugu cya mbere cya Afurika kibaye umufatanyabikorwa n’amakipe yo muri Amerika.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RBD, yagaragaje ko ubukerarugendo bw’u Rwanda mu 2025 bwinjije arenga miliyoni 685$ asaga miliyari 880 Frw).

Aya mafaranga yiyongereyeho miliyoni 38 z’amadolari ugereranyije na miliyoni 647 z’amadolari yinjijwe mu mwaka wa 2024.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hashyizweho urubuga ruzahuza abafite ubumuga n’abatanga akazi 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:39
  2. Rutahizamu w’Amavubi Nshuti Innocent yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:29
  3. APR FC yanyagiye Musanze FC ikomeza kuzamuka ku rutonde  25 Ugushyingo 2026 Saa 21:26
  4. Hagaragajwe icyagabanya igihombo giterwa n’umusaruro w’ibihingwa wangirika mu Rwanda 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:22
  5. RDC yahamagaje Ambasaderi wa Uganda kubera ubutumwa bwa Gen Muhoozi 25 Ugushyingo 2026 Saa 20:57