Abasimbuwe mu nshingano bashimiye Perezida Kagame

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 11, 2026
  • Hashize amasaha 17
Image

Nyuma y’impinduka zabaye muri Guverinoma mu ijoro ryo ku wa 10 Kamena 2026, abayobozi basimbuwe bashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame amahirwe yabahaye yo gukorera Abanyarwanda, impanuro ndetse no kubashyigikira yabagaragarije mu gihe cyose bamaze mu nshingano. 

Mu bashimiye Umukuru w’Igihugu harimo Amb. Jean de Dieu Uwihanganye wasimbuwe na Eng. Armand Zingiro ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA). 

Hari Amb. Nkulikiyinka Christine wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) wasimbuwe na Uwiyeze Judith ndetse na Sebahizi Prudence wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) wasimbuwe na Minisitiri Kajangwe Antoine Marie.

Sebahizi yagize ati: “Nshimiye byimazeyo Perezida Paul Kagame kubwo imyaka ibiri nari maze nkorera Minicom, ndashimira icyizere yangiriye cyo gukorera Igihugu nka Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu myaka ibiri ishize. Nishimiye cyane gukorana na bagenzi banjye bagize Guverinoma ndetse n’itsinda rya MINICOM mu guteza imbere inganda, kuzamura uruhare rw’abikorera, guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga no gushimangira ubufatanye mu Karere. Amahirwe masa kuri Kajangwe wahawe inshingano nshya.”

Amb. Nkulikiyinka Christine wagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda mu Bwami bwa Espagne, yagaragaje ko mu gihe yamaze muri Guverinoma yungutse ubumenyi ndetse ari iby’agaciro gukorana na bagenzi be bayobowe n’ubuyobozi bwa Perezida Kagame bufite icyerekezo, agaragaza ko azakomeza gutanga umusanzu mu nshingano nshya yahawe.

Yagize ati: “Byari urugendo rwiza rwanyigishije byinshi. Ndashimira cyane Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku cyizere yakomeje kungirira kugira ngo nkomeze gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda dukunda. Ntewe ishema no gutangira indi ntambwe nshya y’inshingano, kandi nzakora ibishoboka byose ngo nzisohoze neza.”

Ni mu gihe Amb. Uwihanganye Jean Amb. Jean de Dieu wasimbuwe na Eng. Armand Zingiro ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) nawe yagaragaje ko yanyuzwe n’impanuro n’ubufatanye yagaragarijwe mu gihe yamaze mu nshingano, yizeze kuzakomeza gufatanya n’abandi mu rugendo rwo kubaka u Rwanda.

Yagize ati: “Nyakubahwa Perezida; Mbashimiye amahirwe yo gukora, impanuro  no kunshyigikira mu rugendo.Nshimiye nabo twakoranye muri Mininfra kubwo umurava no gukorera hamwe. Nzakomeza gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu kandi nifurije amahirwe masa abayayobozi bashya bahawe inshingano.”

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 11, 2026
  • Hashize amasaha 17
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE