Nyanza: Amafaranga bitaga ay’ikuzimu yabahinduriye ubuzima

  • MICOMYIZA Fidele
  • Kamena 11, 2026
  • Hashize amasaha 12
Image

Miliyari zisaga 67 z’amafaranga y’u Rwanda zimaze guhabwa abaturage bo mu cyaro nk’inguzanyo y’Ikigo cy’Imari iciriritse cy’Umuryango BRAC, ariko bamwe mu bayahawe batangiye bayita ay’ikuzimu kuko bayahabwaga nta ngwate batanze ndetse nta n’inyungu bayasabwaho. 

Bamwe mu bahawe iyo nguzanyo ikabavana mu bukene mu Karere ka Nyanza bashimira Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yafatanyije n’uyu Muryango bakabona inguzanyo yabahinduriye ubuzima ndetse na zimwe mu ngo zari mu marembera zikongera kwiyubaka. 

Ubwo MIGEPROF n’abafatanyabikorwa bayo bakora ibikorwa biteza imbere uburinganire no kongerera abagore ubushobozi, basuraga ibikorwa bya BRAC Rwanda mu Karere ka Nyanza ku wa 10 Kamena 2026, bagaragaje ko uyu munsi amafaranga bitaga ay’ikuzimu yabafashije kwikura mu bukene.

Byumvuhore Jean De Dieu w’imyaka 38 n’umugore we Nyampinga Claudine na we w’imyaka 38 basobanuye ubuzima bugoye babagamo mbere yo guhura na BRAC yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu mwaka wa 2019. 

Nyampinga yagize ati: “Natewe inda mfite imyaka 18 niga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, bituma nshaka imburagihe. Twabanaga mu buzima bubi dutunzwe no kuvoma amazi no kubumba amatafari, icyo gihe twinjizaga hafi ibihumbi 30 ku kwezi. Ibi byatumaga tunashwana ngakorerwa ihohoterwa rikomeye n’umugabo, yanafunzwe kenshi kubera ibyo bikorwa.”

Nyampinga yakomeje agaragaza uburyo yumvise Umuryango BRAC utanga amafaranga y’igishoro adasaba ingwate n’inyungu, ntiyabishira amakenga, we na bagenzi be bakavuga ngo ayo mafaranga atangwa gutyo ni ayavuye ikuzimu. 

Ati: “Numvise abantu bavuga ko hari Umuryango witwa BRAC uri gutanga amafaranga y’igishoro, dutangira kuvuga tuti, ubwo abantu bari gutanga amafaranga ntibasabe ingwate, bagapfa kuyaguha gusa, ubwo si ay’ikuzimu?  Bamwe bati, ibyo waguramo byose ntibyabaho n’amatungo ubwo yahita apfa…”

Kubera ubuzima bubi yari abayemo n’umuryango we, yagiye kuyafata yibwira ko ibyp azakora byose ntacyo azamumarira, ariko yatunguwe n’uko yagezeyo mbere yo kuyamuha bakabanza kumwongerera n’ubumenyi ku mishinga y’icyo yayabyazamo inyungu. 

We na bagenzi be bahahuriye bigishijwe kwiyitaho, gufatanya n’abo bashakanye mu gutekerereza urugo, bigakurikirwa no gufatanya kwiga ku mushinga ubyara inyungu ari na wo uterwa inkunga yo kuwukora.  

Yakomeje agira ati: “Nahawe inguzanyo y’ibihumbi 239 by’amafaranga y’u Rwanda ndakora. Kuva mpuye na BRAC navuye ku matafari ubu ngeze ku mutungo wa miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, kandi nkomeje gutera imbere.”

Uwera Julienne wo mu Murenge wa Muyira, mu Karere ka Nyanza, na we avuga ko yari mu buzima bubi bwaje guhinduka nyuma yo guhura n’uyu Muryango wamuhaye amafaranga adasaba ingwate n‘inyungu. 

Ati: “Numvise amakuru ya BRAC n’ibijyanye no gutanga inguzanyo kwayo ndavuga nti, reka reka ayo ni ay’ikuzimu! Nari mbayeho nabi umugabo wanjye yarantaye kubera ubukene, nyuma nahuye na BRAC bampa inguzanyo ituma nshobora kugira icyo nkora, umugabo abonye nyabonye yahise agaruka, ubu anyita ‘cherie’. Nakomeje gukora, ubu mfite ihene ndetse n’ingurube kandi ndi no mu bucuruzi buciriritse.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere uburinganire no kongerera abagore ubushobozi muri MIGEPROF, Ngayaboshya Silas yashimiye byimazeyo BRAC Rwanda, uko ikomeje gufasha by’umwihariko abatishoboye kwikura mu bukene. 

Yagize ati: “Icyo BRAC yakoze n’abandi bafatanyabikorwa bakwigiraho, ni uko yegereye Minisiteri n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo imenye ibisanzwe bihari ndetse n’imbogamizi zihari kugira ngo na yo ibyo igiye gukora ihere ku bitarakozwe neza.”

Yakomeje ashimira Umuryango BRAC ko wabanje kumva ibyo abaturage bashibora gukora ukabibahuguramo mbere yo kubaha igishoro. 

Yakomeje agira ati: “BRAC kandi yubatse uburyo bikorwamo bwiza, bwo kumenya ngo umugore azatangirira aha, akurikizeho hariya, hanyuma ajye kuri iriya ntambwe bikarangira agize ubushobozi akava aha akagera hariya.”

Muri Kamena 2019 ni bwo, BRAC International yafunguye Ikigo cy’Imari Iciriritse mu Rwanda kizwi nka ‘BRAC Rwanda Microfinance Company PLC (BRMCP)’, aho gifite intego yo guteza imbere abaturage bafite imibereho mibi cyane cyane ab’igitsina gore, kugeza muri Mata 2026, iki kigo cyari gifite abakiliya bafata inguzanyo bagera kuri 43,808 aho 98% muri bo ari abagore. 

Muri abo bakiriya, 76% batuye mu cyaro, 36% ni urubyiruko, naho 55% babaho munsi y’umurongo w’ubukene, binjiza munsi y’amadolari ya Amerika atatu ku munsi.

Kugeza mu mpera za Mata, BRAC Rwanda Microfinance Company PLC yari ifite ababitsa bakora bagera kuri 51 779 hirya no hino mu Gihugu.

BRMCP yakomeje kongera umusaruro w’iterambere ry‘abaturage binyuze mu buryo buhuriweho buhuza serivisi z’imari, amahugurwa y’ubumenyi n’iterambere ry’imiryango, hakaba hamaze guhugurwa abagore bakabakaba 42 800.  

Nyampinga Claudine asobanura uko BRAC yamuhinduriye ubuzima
Umugabo wa Nyampinga, Byumvuhore avuga ko atagihohotera umugore kuko yabiterwaga n’ubukene ubu akaba akora icyokezo
Abagenerwabikorwa ba BRAC bishimiye ko babonye igishoro bakikura mu bukene
  • MICOMYIZA Fidele
  • Kamena 11, 2026
  • Hashize amasaha 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE