RPF – Inkotanyi yashimye ishyaka PASTEF ryubatse icyizere muri Sénégal

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 7, 2026
  • Hashize amasaha 12
Image

Umuryango RPF – Inkotanyi wavuze imyato Ishyaka riri ku butegetsi muri Sénégal PATSEF (Patriotes du Sénégal), urishimira uburyo ryubatse icyizere gihebuje mu baturage b’icyo gihugu mu myaka 10 gusa rimaze ribayeho. 

Iri shyaka riri ku butegetsi kuva mu myaka ibiri ishize, ryashinzwe n’urubyiruko rutandukanye rwo muri Sénégal mu mwaka wa 2014, kugira ngo rushyire mu ngiro inzozi rwari rufite zo kuzana impinduramatwara muri Politiki n’imiyoborere y’icyo gihugu. 

Iri shyaka ryagiye rihura n’ibigeragezo byinshi muri urwo rugendo, ariko rigashimirwa n’abaturage ba Sénégal ko ryakoraga cyane nubwo ryari ryiganjemo amaraso mashya muri Politiki. 

Muri Werurwe 2024, Bassirou Diomaye Diakhar Faye w’imyaka 46 wari Umunyamabanga Mukuru w’iryo shyaka yahise atorerwa umwanya wa Perezida wa Repubulika, inkuru yakunzwe cyane mu ruhando mpuzamahanga kuko yagiye ku butegetsi atsinze amatora nk’ijwi ry’urubyiruko n’iterambere rirambye ry’igihugu cye na Afurika muri rusange. 

Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Kamena 2026, ubwo Umunyamabaga Mukuru w’Umuryango RPF – Inkotanyi Amb. Christophe Bazivamo yitabiraga Inama Nkuru ya mbere y’Ishyaka PASTEF i Diamniadio hanze ya Dakar, yagarutse ku gushima iri shyaka ku cyizere ryubatse mu baturage ba Sénégal.

Yagize ati: “Izamuka ku butegetsi rihebuje ry’Ishyaka PATSEF ryageze ku ntsinzi y’amateka ryigarurira ubutegetsi bufata ibyemezo n’imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko mu myaka 10 rimazeho, ni igihamya cy’icyizere abaturage bafitiye ubutumwa mubagezaho.”

Amb. Bazivamo yavuze kandi ko indangagaciro Umuryango FPR Inkotanyi uhuriyeho na PASTEF zirimo ubumwe, gukunda Igihugu, imiyoborere myiza, no guharanira ubumwe bwa Afurika, ari zo zabaye imbarutso y’umubano mwiza hagati y’imitwe yombi ya politiki no hagati y’Ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda na Sénégal ukomeje gutera imbere, aho ibihugu byombi bihuriye ku cyerekezo cyo guteza imbere imiyoborere myiza, iterambere rirambye, kwihutisha ikoranabuhanga no guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu kwandika amateka mashya yabyo. 

Nubwo ubufatanye bw’ibi bihugu bumaze imyaka myinshi, umwaka wa 2011 wabaye  uw’amateka ubwo u Rwanda rwafunguraga Ambasade yarwo i Dakar, nyuma y’imyaka ikabakaba 10 gusa n’icyo gihugu kigafungura Ambasade i Kigali mu 2020. 

U Rwanda na Sénégal bifitanye umubano ushingiye ku bwubahane no kugirana inama ku bibazo bireba umugabane wa Afurika. Abakuru b’Ibihugu bombi bakomeje kugirana ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye, harimo ubukungu, imiyoborere n’umutekano.  

Mu kwezi k’Ukwakira 2025, Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, aho yakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. 

Uru ruzinduko rwafatwaga nk’ikimenyetso gikomeye cy’ubushake bw’ibihugu byombi bwo kurushaho kunoza umubano wabyo, rwasize hasinywe amasezerano arebana no gukuraho visa, ubufatanye mu igenamigambi no gukurikirana gahunda z’iterambere, ubufatanye mu rwego rw’ubuhinzi, mu buzima no mu rwego rw’amagororero na serivisi z’imfungwa.  

Mu rwego rw’ubukungu, Sénégal ifata u Rwanda nk’urugero rwiza mu miyoborere, ikoranabuhanga no gutanga serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga, 

Ibihugu byombi kandi bikomeje gushishikariza abikorera gushora imari no kongera ubucuruzi hagati y’Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Iburengerazuba.  

U Rwanda na Sénégal bisanzwe bifatanya mu bikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), aho bikunze gushyigikira gahunda zigamije kwigira kwa Afurika, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, n’ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).  

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 7, 2026
  • Hashize amasaha 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE