Kamonyi: Abanyeshuri basabwe kurinda Igihugu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Kamonyi: Abanyeshuri basabwe kurinda Igihugu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Urubyiruko rurasabwa kuba umusemburo w'ibyiza rurwanya abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

Urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye rwasabwe gukomeza kugira uruhare mu kurinda Igihugu no kwirinda uwashaka kurushora mu bikorwa bishobora guhungabanya umutekano n’ubumwe bw’Abanyarwanda, hibutswa ko Igihugu cyakoze byinshi kugira ngo abaturage babeho mu mutekano no mu mahoro.

Ubu butumwa bwatangiwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyahuje abarezi, abanyeshuri n’abakozi bakoreraga ishuri rya APPEC Remera-Rukoma bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sibomana Protais, ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rukoma, yavuze ko amateka agaragaza ko bamwe mu rubyiruko rwakoreshejwe muri Jenoside kubera ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe, ariko ko n’urwayihagaritse rwari urubyiruko rwari ruyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Yasabye urubyiruko kwigira ku mateka no kuba intangarugero aho rutuye, mu miryango no mu mashuri cyane cyane muri iki gihe hagaragara bamwe basabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa bakarererwa mu miryango itabaganiriza amateka Igihugu cyanyuzemo.

Yagize ati: “Mufite Igihugu cyiza kandi gifite ubuyobozi bwiza, ni inshingano zanyu kugisigasira no guharanira ko ibitekerezo bibi bidakomeza guhererekanywa mu rubyiruko.”

Yakomeje avuga ko kubaka Igihugu bidakorwa n’abanyeshuri gusa, ahubwo ko bisaba ubufatanye bw’abarezi, abayobozi n’ababyeyi, kandi ko byose bitangirira ku ntebe y’ishuri.

Nsengiyaremye Jean Claude, uhagarariye umuryango IBUKA mu Murenge wa Rukoma, yashimiye gahunda yo gutegura ibikorwa byo kwibuka mu mashuri, avuga ko bifasha urubyiruko gusobanukirwa amateka no gufata inshingano zo kuyabungabunga.

Yavuze ko kwibuka atari umuhango gusa, ahubwo ari umwanya wo guha icyubahiro abazize Jenoside no kwigisha abakiri bato indangagaciro zo kurwanya ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Urubyiruko ni rwo mbaraga z’Igihugu, ni ngombwa ko rugira uruhare mu gukumira icyatuma amateka mabi agaruka, binyuze mu kumenya ukuri no kubaka ubumwe.”

Mugwaneza François uhagarariye APPEC Remera-Rukoma mu mategeko, yavuze ko hari gahunda yo gukusanya no kubika amazina y’abarezi, abanyeshuri n’abakozi baryo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gushakisha amakuru ku mibiri y’abataraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yasabye abafite amakuru ku bahoze bakorera cyangwa biga muri iri shuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuyatanga, kugira ngo bakomeze guhabwa icyubahiro gikwiye no kuzirikanwa mu mateka y’ikigo.

Kugeza ubu, hamaze kumenyekana abantu 45 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari bafitanye isano n’ishuri rya APPEC Remera-Rukoma. Muri bo harimo abarimu batatu, abanyeshuri 33 n’ababyeyi icyenda bashinze iri shuri. 

Iki gikorwa cyabaye umwanya wo kubunamira no gukomeza gusigasira amateka yabo, hanasabwa urubyiruko gukomeza kuba umusingi w’u Rwanda ruzira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi uhagarariye Uburezi mu Murenge wa Rukoma (Ibumoso) ari kumwe n´uhagarariye APPEC mu mategeko
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44