U Rwanda n’u Burusiya basinyanye amasezerano y’ubutwererane mu buvuzi
Guverinoma y’u Rwanda n’u Burusiya byashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane mu rwego rw’ubuzima n’ubuvuzi, ubwo ba Minisitiri b’Ibihugu byombi bahuriraga mu Nteko Rusange ya 79 y’Ubuzima ku Isi iteraniye i Geneva mu Busuwisi guhera ku wa Mbre tariki ya 18 ikazageza ku ya 23 Gicurasi 2026. Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin na Minisitiri w’Ubuzima w’u Burusiya Mikhail Murashko, ku wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi.
Ni amasezerano agamije gufasha Inzego z’ubuzima z’ibihugu byombi kongerera ubushobozi Inzego z’ubuvuzi n’abazikoramo, kongerera imbaraga gahunda zo gukumira, kuvura no kondora abarwaye indwara zitandura ndetse n’izandura.
Ubwo butwererane kandi buzafasha gushyiraho ingamba z’ubugenzuzi mu birebana no gukwirakwiza imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi, gukora ubushakashatsi mu rwego rw’ubuvuzi, no kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana harimo n’ingamba zihamye zo kugabanya imfu z’abana n’iz’ababyeyi bapfa babyara.
Mu bindi bikubiye muri ayo masezerano harimo ubutwererane mu kurushaho guteza imbere ubuvuzi bwifashisha ingufu za Nikeleyeri. Ubutwererane bw’u Rwanda n’u Burusiya bushingiye ku masezerano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo politiki, uburezi, ubuvuzi, ikoreshwa ry’ingufu za Nikeliyeri (Nuclear) n’umutekano.
U Rwanda rufatanya n’u Burusiya mu rwego rw’ikoranabuhanga ry’ingufu za Nikeleyeri, aho rwihaye intego yo kuba rufite uruganda ruto rutunganya izo ngufu bitarenze mu mwaka wa 2030. Ubu bufatanye bunagera mu rwego rw’ubuzima, aho ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye muri urwo rwego.
Ku birebana n’uburezi n’igisirikare, hari Abanyarwanda benshi bagiye biga mu Burusiya mu nzego zitandukanye nka politiki, ubuvuzi ndetse n’ibijyanye n’ingufu za Nikeliyeri, hakaba hari n’abasirikare b’u Rwanda Bakura ubumenyi mu mashuri ya gisirikare y’icyo gihugu.
Abayobozi bakuru b’ibihugu byombi bahura kenshi mu rwego rwo gushimangira umubano. Urugero, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiye agirana ibiganiro na mugenzi w’u Burusiya, Sergey Lavrov, bakaganira ku kwagura ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi ndetse n’ibibazo by’umutekano birimo n’ibibera mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ba Minisitiri b’Ubuzima na bo bahuriye mu Nteko Rusange ya 79, mu gihe iteraniye kugira ngo Inzego z’ubuzima ku Isi zisangire ibitekerezo ku buryo bwo kurushaho kubaka Inzego z’ubuzima zikomeye, kwimakaza ubuvuzi kuri bose, kongerera imbaraga imyiteguro yo guhangana n’ibyorezo.
Bimwe mu bikorwa biza imbere birimo gukora igenamigambi mpuzamahanga rigamije gufata ingamba zihamye zo guhangana n’indwara zatangiye kwanga imiti, kurangiza amasezerano y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ajyanye no kurwaya ibyorezo mpuzamahanga ndetse n’uburyo Isi yahuza ikoranabuhanga rigezweho n’ubuvuzi.
Muri iyi nama kandi hanatunzwe agatoki kuri virusi ya Ebola ya Bundibugyo yibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Uganda, imaze guhitana abasaga 131 muri RDC n’umwe muri Uganda.
