Imipaka ihuza Rubavu na Goma yafunzwe kubera Ebola 

  • NDOLI Sitio
  • Gicurasi 17, 2026
  • Hashize amasaha 5
Image

Imipaka ihuza Akarere ka Rubavu mu Rwanda na Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafunzwe kubera icyorezo cya Ebola, cyagaragaye muri icyo gihugu no muri Uganda. Ifungwa ry’imipaka ryabaye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026 nkuko Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yabitangaje.

Ati: “Imipaka ihuza Goma na Gisenyi irafunzwe by’agateganyo mu gukurikirana icyorezo cya Ebola, turakomeza kuganira n’abaturage bacu tubasobanurire impamvu byakozwe.” Yasabye abaturage bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse n’abasura Umujyi wa Goma kwihanganira izi mpinduka z’igihe gito.

Amakuru aheruka muri RDC mu cyumweru gishize yavuga ko mu Ntara ya Ituri habonetse umurwayi wa Ebola. Ku wa Gatandatu Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo muri Afurika, cyatangaje ko abanduye bageze kuri 336, mu gihe abapfuye ari 87.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryo ryatangaje ko uretse muri RDC no muri Uganda na ho hagaragaye umurwayi umwe wa Ebola ahita agwa mu Bitaro by’i Kampala, inzego z’ubuzima zikaba zikomeje gukurikiranira iki cyorezo hafi. 

WHO ivuga ko icyorezo cya Ebola kimaze kugaragara muri RDC no muri Uganda inshuoo zisaga 20, ikaba yagiriye inama ibyo bihugu gutangiza ibihe bidasanzwe kugira ngo bihangane n’icyo cyorezo. Imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gice cya Rusizi n’umujyi wa Bukavu yo ntirafungwa.

  • NDOLI Sitio
  • Gicurasi 17, 2026
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE