Perezida Kagame yaganiriye na Perezida Doumbouya wa Guinea na Visi Perezida wa Botswana
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi banyuranye barimo Perezida Mamadi Doumbouya wa Guiné Conakry na Visi Perezida wa Botswana, Nkosinathi Gaolathe baganira ku ngingo zitandukanye zirimo gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibyo bihugu.
Ibiganiro byabaye kuri uyu wa 15 wa Gicurasi 2026, aho abo bayobozi bari mu Rwanda aho bari bitabiriye inama ya Africa CEO Forum yari imaze iminsi ibiri iteraniye i Kigali mu Rwanda. Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bugira buti: “Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guiné Conakry, Perezida Mamadi Doumbouya uri mu Rwanda aho yitabiriye Inama ya Africa CEO Forum 2026.
Abakuru b’Ibihugu byombi hamwe n’amatsinda yabaherekeje, baganiriye ku gukomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Guiné Conakry, banaganira ku ngingo z’ingenzi zirimo iterambere ry’ubukungu, ubucuruzi, ishoramari n’imiyoborere myiza”.
U Rwanda na Guinée-Conakry bisanganywe umubano uhamye, ushimangirwa n’ingendo z’Abakuru b’Ibihugu byombi, n’ubufatanye mu nzego zitandukanye. Muri Gicurasi 2025, Brigadier Général Mamady Doumbouya uyobora Guinée-Conakry yari mu Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije guhamya ubucuti hagati y’ibihugu byombi.
Gen Doumbouya kandi muri Kanama 2024 yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame wari uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora igihugu. Muri Mutarama 2024 na bwo yari i Kigali mu ruzinduko rwo gushimangira ubufatanye.
Perezida Paul Kagame ku wa 11 Ugushyingo 2025 yasuye Guinée mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Muri Gicurasi 2024 Perezida Kagame kandi yagiriye uruzinduko muri Guinée-Conakry, abakuru b’ibihugu bagirana ikiganiro ku bufatanye bw’u Rwanda na Guinée, mu nzego zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.
Muri Mutarama uyu mwaka, Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Mamadi Doumbouya watsinze amatora yo mu Ukuboza 2025. U Rwanda na Guinée bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ishoramari, serivisi, ubukerarugendo, ingufu ndetse n’ubucuruzi. Ni amasezerano yasinywe mu Ukwakira 2024.
Mu bandi Perezida Kagame yakiriye harimo Perezida wa Botswana, Ndaba Nkosinathi Gaolathe baganira ku ngingo z’ubufatanye bwemeranyijweho mu ruzinduko rw’akazi Perezida Kagame yagiriye muri Botswana mu cyumweru cyashize.
Icyo gihe ibihugu byombi byasinyanye amasezerano atanu arimo ikurwaho ryo gusoresha kabiri abaturage b’ibihugu byombi, gukuraho visa ku baturage, ubwikorezi bwo mu kirere, ubufatanye mu by’ubuzima, imikoranire mu by’ubucuruzi, ubukungu n’ishoramari.


