Minisitiri Mukazayire yerekanye ibyatuma ahazaza h’imikino muri Afurika haba heza

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 15, 2026
  • Hashize iminsi 2
Image
Minisitiri wa Siporo Mukazayire Nelly yashimangiye ko Siporo ari inkingi y'iterambere iyo ukozwe neza

Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire yagaragaje ko ahazaza ha siporo kugira ngo habe heza hakwiye kwimakazwa ibintu bitatu birimo siyansi n’ikoranabuhanga, abantu bafite ubuzima buzira umuze ndetse n’ubucuruzi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Gicurasi 2026, mu kiganiro cyagarukaga ku ruhare Siporo iri kugira mu kuzamura ubukungu bwa Afurika cyatangiwe mu Nama y’Abayobizi b’Ibigo by’Ubucuruzi bikomeye muri Afurika (Africa CEO Forum 2026), yaberaga i Kigali ku nshuro ya 13.

Minisitiri Mukazayire yavuze ko Siporo idakwiye gufatwa gusa nk’imyidagaduro cyangwa irushanwa, ahubwo ko ikwiye kurebwa nk’urwego rw’ubukungu rushobora gutanga imirimo, gukurura abashoramari no guteza imbere ubukerarugendo. Yasobanuye ko ibikorwa remezo bya siporo bigezweho bitagomba kugarukira kuri sitade n’ahabera imikino gusa, ahubwo ko bikwiye no kuba bikubiyemo ubucuruzi na serivisi bitanga umusaruro w’igihe kirekire mu bukungu.

Yagize ati: “Kubera ko iyo twubatse ikibuga, ibyo ni ibikorwa remezo bya siporo tuba twubatse ariko iyo twongeyeho resitora, tukongeraho hoteli, turi kongera agaciro. Rero kureba ishoramari rizahanga ibifite agaciro, no kumenyekanisha ibyo dukora, ahari ayo mahirwe mbona ari ho hazaza ha siporo
mu myaka iri imbere’’.

Yakomeje asaba ibigo by’ishoramari gutekereza u Rwanda nk’ahantu ho gushora imari yabo kuko rwamaze kuba igicumbi cy’imikino muri Afurika.

Ati: “Afurika isanganywe abayikurikira, impano ndetse n’umubano ushingiye ku muco. Icyo tugomba kubaka ubu n’inzego n’imikorere bifasha ibigo by’ubucuruzi byo muri Afurika kubona inyungu nyinshi zituruka muri siporo nyafurika. U Rwanda rwamaze gufata uwo murongo, kandi turahamagarira abashoramari, amashyirahamwe ya siporo, abafatanyabikorwa mu bikorwa remezo ndetse n’ibigo mpuzamahanga kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza h’uru rwego.

Perezida wa Basketball Africa League (BAL), Amadou Gallo Fall, yavuze ko kugira ngo Siporo igire uruhare rufatika mu bukungu bw’Ibihugu bya Afurika, hakenewe ishoramari rihamye kandi rifite intego muri uru rwego.

Ati “Twamaze ibinyacumi by’imyaka tuvuga ukuntu hari amahirwe muri Basketball, ariko ubu twafashe umwanzuro wo gutangirira hasi, tumenya ko hakenewe ibibuga, hakenewe ibikoresho byo gufasha abakiri bato mu kwagura impano zabo, dutangira kubaka ibikorwa remezo. Ariko nyuma tubona ko hakenewe n’impano, uburyo zitezwa imbere ndetse n’uburyo zijyanwa gucuruzwa ku isoko mpuzamahanga.”

Yongeyeho ko ikindi kintu gikomeye ari ukwiga uko abafana n’abakunzi b’iyi mikino by’umwihariko Basketball biyongera kuko kugeza ubu BAL isigaye ikurikirwa n’abarenga miliyoni 720 ku mbuga nkoranyambaga.

Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, yavuze ko kugira ngo Siporo igire uruhare rufatika mu bukungu bw’Ibihugu bya Afurika, hakenewe ishoramari rihamye kandi rifite intego
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall bahuriye mu kiganiro cyagarukaga ku ruhare Siporo iri kugira mu kuzamura ubukungu bwa Afurika
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yavuze ko ikoranabuhanga, ubuzima buzira umuze n’ubucuruzi bifite uruhare runini mu ahazaza heza ha Siporo ya Afurika
  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 15, 2026
  • Hashize iminsi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE