Kwibuka 32: NESA yiyemeje guhanagura icyasha cyasizwe uburezi bw’u Rwanda muri Jenoside

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 15, 2026
  • Hashize iminsi 2
Image

Ubuyobozi n’Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) biyemeje kubaka igihugu no kwimakaza uburezi bwiza mu Rwanda, mu rwego rwo guhanagura icyasha cyasizwe uburezi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bwakoreshejwe mu kwigisha urwango n’amacakubiri mu bana b’u Rwanda. Babigarutseho kuri uyu wa 15 Gicurasi 2026, ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, rushyinguyemo Abatutsi barenga ibihumbi 59.

Basobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bigizwemo uruhare n’abitwaga ko bize, bagaragarizwa amateka y’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Nyarubuye cyane ko hari Kiliziya Gatolika aho bishwe bakuwemo imitima ikotswa mu ifuru. Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati yagaragaje ko buri mwaka biyemeje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bibasigira amasomo no kwiyemeza, kuko aho bageze basobanurirwa uruhare rubi rw’uburezi muri Jenoside.

Dr. Bahati yavuze ko bafite umukoro wo guhindura isura y’uburezi aho bwambitswe icyasha, kigakurwaho burundu no gutuma buba bwiza hubakwa Igihugu, harwanywa amacakubiri, urwango n’akarengane ndetse hagashyirwa imbere gukora cyane. Ati: “Aho tugiye hose batubwira uruhare uburezi bubi bwagize kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboke. Iyo urebye usanga yarateguwe n’abantu bize amashuri menshi. Dufite inshingano zo gukomeza guhindura isura y’uburezi, icyasha bwambitswe n’abareze babi tukagihanagura.”

Yongeyeho ko abakozi bakwiye gukora mu bwumvikane n’ubworoherane kandi bakunga ubumwe ari na ko banoza akazi bakora birinda kugira uwo barenganya. Yagize ati: “Dukwiye gukora uko dushoboye isura y’uburezi nziza imaze igihe muri iki Gihugu tugakomeza gutuma iba nziza hatazongera, kugira abumva ngo abize ni bo ba nyirabayazana w’ibibi. Dukore tutabogama mu myanya duha abanyeshuri, ubugenzuzi dukora tubukore ntawe turenganya twunge n’ubumwe kandi dukore kugira ngo twiteze imbere.”

Bamwe mu bakozi ba NESA bagaragaje ko bafite inshingano zo gukomeza gusigasira isura y’uburezi bagakosora ibyakozwe n’ubuyobozi bubi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bakunga ubumwe hagamijwe gukomeza kubaka Igihugu hakomeza kwigishwa amateka abakiri bato. Mbonimpa Egide yagize ati: ”Ni twe dufite uruhare rwo kubirwanya ntibizongere, haba mu kazi no hanze yako icyo ngomba gukora, ni ukugira ubuvandimwe nkunga ubumwe nkakorana n’abandi mu mahoro.”

Abizerimana Ruth na we ati: ”Ni ugukorera hamwe kuko twabonye ko mu byaranze abari bahungiye Nyarubuye bagerageje gushyira hamwe kugira ngo barwanye ibitero nubwo bitabakundiye. Icyo dukwiye kwigisha abana ni amateka tukabigisha ububi bwa Jenoside, niyo abayabayemo baba batagihari bagakura bayazi n’abo bazabyara bakayabigisha kugira ngo bitazongera kubaho ukundi.”

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Nyarubuye batashye inzu basaniye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse baranamuremera. Dr Bahati yihanganishije abayikorokotse abasaba gukomera, agira ati: ”Mwongera kwibuka umutima ukababara ariko muhumure mukomere.”

Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Nyarubuye bishwe bashinyaguriwe aho bakuwemo imitima ikotswa mu ifuru, urwo Rwibutso kandi rugaragaza amasekuru bakoreshaga basekura impinja n’ibikuta zakubitwagaho, imivure, Interahamwe zasukagamo amaraso y’Abatutsi bishwe kugira ngo barebe ko ahinduka amata n’ibindi.

Basobanuriwe kandi uburyo Abatutsi bari bahahungiye bishwe urubozo, aho nyuma yo kubica, Interahamwe zasubiraga inyuma ngo zirebe ko bapfuye neza zigasya urusenda zikarunyanyagiza ku mibiri uwinyagambuye zikamunogonora. Nyuma yo kubona ko ntawusigaye zaragiye ariko zibona ishusho ya Yezu yari imanitse imbere ya Kiliziya zivuga ko nawe ari Umututsi zirayimanura zirayitemagura, nayo ni imwe mu zigaragara muri urwo Rwibutso.

Umuyobozi Mukuru wa NESA Dr. Bahati Bernard yavuze ko icyasha cyasizwe uburezi bw’u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi kigomba guhanagurwa
Abakozi ba NESA basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye ruri i Kirehe
Dr Bahati yunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Nyaruguru
NESA yashyikiriye uwarokotse Jenoside inzu yamusaniye
Abakozi ba NESA bafashe mu mugongo uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamusanira inzu, baranamuremera
Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye abakozi ba NESA basobanuriwe ubugome bwakorewe Abatutsi bahiciwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994
  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 15, 2026
  • Hashize iminsi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE