Inyungu zo kuba Nigeria na Botswana byakuriyeho visa Abanyarwanda 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 17, 2026
  • Hashize amasaha 5
Image

Intangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi 2026 zarushijeho kugaragaza intambwe nshya mu butwererane bw’u Rwanda, aho rwungutse ibihugu bishya birwitura ubushake rwagize mu gukuriraho visa abaturage bose baturutse mu bihugu bya Afurika. 

Nyuma y’iminsi igera ku 10 u Rwanda na Botswana bisinyanye amasezerano ahesha Abanyarwanda gukurirwaho visa mu gihe cy’amezi atandatu, Perezida wa Nigeria Bora Tinubu we yakuriyeho Abanyarwanda visa mu gihe cy’iminsi 30. Kuri Botswana, uyu wari umusaruro w’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame i Gaborone ku wa 6 no ku 7 Gicurasi 2026. 

Kuri Nigeria, icyo cyemezo cyatangajwe n’Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka bya Nigeria nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Bola Ahmed Tinubu mu Rwanda, aho yari yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo (Africa CEO Forum 2026) yateraniye i Kigali ku nshuro yayo ya 13. 

Gukuriraho Abanyarwanda visa bajya muri Nigeria na Botswana bifite inyungu nyinshi mu rwego rw’ubukungu, ubucuruzi, ubukerarugendo n’imikoranire ya dipolomasi. Ku birebana n’ubucuruzi n’ishoramari, kuri ubu abacuruzi n’abashoramari b’Abanyarwanda borohewe no gukora ingendo muri ibyo bihugu bagashaka amasoko n’abafatanyabikorwa mu bwisanzure.

Nigeria ni igihugu gifite isoko rinini cyane muri Afurika kubera abaturage benshi n’ubukungu bunini, mu gihe Botswana izwiho ubukungu buhamye n’imiyoborere myiza byose bikaba bitanga inyungu zifatika ku Rwanda. 

Ku birebana no koroshya ingendo no kongera ubuhahirane, iyo visa ikuweho, ingendo ziroroha kandi zigahenduka, bigatuma habaho urujya n’uruza rw’abantu benshi hagati y’ibihugu, bikazamura ubuhahirane, ubwikorezi n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ku birebana no guteza imbere gahunda y’Isoko Rusange (AfCFTA), u Rwanda n’ibihugu byakuyeho visa biteye intambwe yo kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’Abanyafurika bubafitiye inyungu kandi bubafasha kubyaza umusasuro umwihariko wabo. 

Mu gihe u Rwanda rwakuriyeho visa Abanyafurika bose guhera mu mwaka wa 2018, kubona ibihugu byahawe ayo mahirwe na byo biyasubiza ni intambwe ikomeye mu kurushaho kubaka Afurika itazitiwe n’imipaka yashyizweho n’abakoloni. Gukuriraho Visa Abanyarwanda ni indi ntambwe yo kongerera amahirwe urubyiruko yo gutanga umusanzu mu iterambere ry’aho bakomoka n’aho babonye amahirwe atandukanye n’ay’iwabo.  

Urubyiruko, abanyeshuri n’abakora mu nzego zitandukanye bashobora kubona amahirwe y’akazi, amahugurwa cyangwa ubufatanye bworoshye muri ibyo bihugu, bugafasha mu guhanahana ubumenyi n’inararibonye. 

Indi ngingo ikomeye ishingiye ku gukuraho visa, ni uko kuri ubu Abanyarwanda bashobora gusura Nigeria na Botswana mu buryo bworoshye, ndetse n’abo muri ibyo bihugu bagasura u Rwanda bigafasha ibigo by’ubukerarugendo n’ubucuruzi bushingiye ku ngendo.

Hejuru y’ibyo byose, gukuraho visa ni ikimenyetso cy’uburyo umubano w’u Rwanda mu bya dipolomasi ukomeza kwaguka aho ubufatanye mu bya Politiki, umutekano, ubucuruzi n’iterambere bikomeje kuba inkingi ya mwamba. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ati: “[…] Mu by’ukuri iyi ni yo Afurika dushaka.”

Ku Rwanda by’umwihariko, gukurirwaho visa no kuyikuriraho abanyamahanga binajyana n’icyerekezo cyo kwagura umubano warwo no gukomeza kuba igihugu gishyigikira ukwishyira hamwe kwa Afurika.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 17, 2026
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE