Umutungo wa BPR Bank wageze kuri Tiriyari 1.4 Frw
Ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda Plc bwatangaje ko umutungo w’iyi banki wageze kuri Tiriyari 1 na miliyari zirenga 400 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2025, uvuye kuri miliyari 971.8 Frw mu mwaka wabanje wa 2024.
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Mutesi Gatera Patience yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2026 mu nama y’inteko rusange y’abanyamigabane b’iyi banki. Yagaragaje ko muri banki bafitemo abanyamigabane b’ubwoko bubiri; harimo KCB Group ifitemo imigabane igera kuri 87.56% n’abandi banyamigabane b’Abanyarwanda bagera ku bihumbi birenga 500 bafitemo imigabane igera kuri 12.44%.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yagize ati: “Umutungo wose wa BPR Bank ubarirwa mu gaciro ka Tiriyoni 1.4. Inyungu nyuma y’imisoro, yageze kuri miliyari zirenga 40.8 Frw.”
Mutesi yavuze ko Inteko rusange y’uyu mwaka wa 2026, yemeje ko inyungu zizagabanywa abanyamigabane kandi bemeranywa ko ubwasisi (Dividend) burenga miliyari 4.3 buzishyurwa abanyamigabane.
Ati: “Ni ubwa kabiri nka Banki tugiye kwishyura ubwasisi. Mu mwaka wa 2024, twishyuye ubwasisi bw’amafaranga agera kuri 50 ku mugabane. Uyu mwaka, ibyemejwe ni uko ubwasisi tugiye kwishyura ari amafaranga 53 ku mugabane. […] aho turi uyu munsi ni ho heza, tumaze imyaka 2 twishyura ubwasisi ku banyamigabane batigeze babona ubwasisi, ni ibintu byiza cyane kandi bizakomeza.”
Amafaranga ya BPR Bank yariyongereye ku kigero cya 54% kandi icyingenzi ni uko iyo banki ifite amafaranga ibikiye abakiriya, ibafasha gukora ubucuruzi. Biturutse ku mafaranga abitswe, BPR Bank yashoboye kongera inguzanyo isanzwe iha abakiriya bayo. Izo nguzanyo na zo zariyongereye ku kigero cya 42%.
Mukwiye Romuald, Perezida w’Abanyamigabane muri BPR Bank, avuga ko kuva iyi banki yaba iy’ubucuruzi mu 2007 mu kwezi kwa Kanama, ubu ngo ni bwo bagiye kubona inyungu ku migabane. Yibutsa ko umuntu wese wabitsaga muri Banki y’Abaturage guhera mu mwaka wa 1975 kugeza ku itariki 31 Nyakanga 2007, akiri umunyamigabane wa BPR Bank.
Akomeza agira ati: “Abana bazi ko bafite ababyeyi babo babitsaga muri Banki y’Abaturage muri icyo gihe […] kubarura ntabwo byahagaze, ishami iryo ari ryo ryose yajyaho baramubarura, bakamubwira imigabane y’umubyeyi we cyangwa se iye mu gihe yaba ataherukaga kugana iyi banki.”
Chairman wa BPR Bank, George Rubagumya yavuze ko iyi banki yateye imbere, aho ishobora gutanga umusanzu wayo mu isiganwa ry’amagare mu Rwanda. Yongeraho ko kugira ngo Formula 1 ishobore kugera mu gihugu bituruka ku kuba icyo gihugu gifite ibibuga by’indege byiza, serivisi nziza n’ibindi.
Ati: “Banki yacu ni yo yayoboye izindi banki z’ubucuruzi mu kubaka kiriya kibuga mpuzamahanga cya Bugesera. Dufite ubushobozi bufasha Igihugu no kubaka inzego zizaturuka kuri Fomula 1. Turashaka uko twegera ubuhinzi n’ubworozi, Abanyarwanda benshi, ubuzima bwabo buturuka ku buhinzi n’ubworozi.”
Yakomeje ati: “Leta yacu ifite ubushobozi butari bwinshi bwo gushyira mu buhinzi n’ubworozi, Urwego rw’Abikorera rwacu na rwo rufite ibibazo birugora, na Banki ifite ubushobozi atari ukuzana amafaranga gusa yo kuguriza abakora ubuhinzi ariko dufite n’abafatanyabikorwa bo kuba bakura icyo kibazo cy’ingwate ku muhinzi, ku mworozi, ku mukiliya wacu bigatuma yashora imari. Ibyo ni byo banki irimo gushyiramo ingufu.”
BPR Bank yungutse miliyari 40,890 Frw havanywemo umusoro mu mwaka wa 2025 mu gihe umwaka wabanje wa 2024, yari yungutse miliyari 29,674 Frw.

Amafoto: Internet