Perezida Kagame yaherekeje Mamadi Doumbouya wa Guinea Conakry

Perezida Kagame yaherekeje Mamadi Doumbouya wa Guinea Conakry

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yaherekeje mugenzi we wa Guinée Conakry, Mamadi Doumbouya wasoje uruzinduko rwe yagiriraga mu Rwanda. Perezida Mamadi Doumbouya yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Gicurasi 2026. Yageze mu Rwanda ku wa 12 Gicurasi 2026, aho yitabiriye itangizwa ry’Inama ya Africa CEO Forum 2026 yaberaga i Kigali ku nshuro ya 13.

Muri uru ruzinduko, Perezida Doumbouya yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Kagame byibanze ku gukomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Guinée Conakry, banaganira ku ngingo z’ingenzi zirimo iterambere ry’ubukungu, ubucuruzi, ishoramari n’imiyoborere myiza.

Guinée-Conakry n’u Rwanda bisanganywe umubano uhamye, ushimangirwa n’ingendo z’Abakuru b’Ibihugu byombi zakozwe mu bihe binyuranye mu myaka ya vuba n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

U Rwanda na Guinée bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ishoramari, serivisi, ubukerarugendo, ingufu ndetse n’ubucuruzi. Ni amasezerano yasinywe mu Ukwakira 2024.

Perezida Paul Kagame yaherekeje mugenzi we wa Guinée Conakry wari mu ruzinduko mu Rwanda
Perezida Mamadi Doumbouya yasoje urunzinduko rwe yagiriraga mu Rwanda
Perezida Mamadi Doumbouya yaherekejwe mu cyubahiro cy’Abakuru b’Ibihugu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25