OMS yaburiye ibihugu bituranye na Uganda na RDC byagaragayemo Ebola
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, (RDC) cyadukiriye na Uganda kandi ibihugu bituranye biri mu byago bitewe n’ikwirakwira ryacyo.
OMS yavuze ko Ebola ari ikibazo cy’ubuzima rusange gihangayikishije Isi nyuma yuko abantu barenga 300 bo muri ibyo bihugu ibagaragayeho abandi 88 ikabica.
Mu butumwa Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru yavuze ko iki cyorezo nubwo kitaruzuza ibisabwa ngo cyitwe icyorezo gikomeye,( pandemic) ariko ko ibihugu bituranye biri mu byago bikomeye byo kucyandura kubera uko gikwirakwira.
OMS yavuze ko iki cyorezo gishobora gukara cyane bitewe n’uko ibipimo bya mbere byagaragaje umubare munini w’abanduye ndetse n’uburyo umubare w’abandura ukomeza kwiyongera.
Inzego z’ubuzima zemeje ko icyorezo kiriho ubu giterwa na virusi ya Bundibugyo (Bundibugyo virus disease – BVD), ubwoko budasanzwe bwa Ebola butarabona imiti cyangwa inkingo byihariye.
Iyi virusi ikunze kwica abantu benshi kandi ikandura vuba, itera umuriro, kuribwa mu mubiri, kuruka no guhitwa; ikwirakwira binyuze mu guhura n’amatembabuzi y’uwanduye,ibikoresho byanduye, cyangwa ku mirambo y’abapfuye bazize iyi ndwara.
OMS igaragaza ko kugeza ubu RDC ari yo ifite umubare munini w’abanduye mu gihe muri Uganda hamaze kugaragarara abantu babiri kuva byatangazwa ku wa 16 Gicurasi ko cyahageze.
Umuntu wagaragayeho Ebola muri Uganda yari avuye muri RDC yaje gupfira mu bitaro byo mu murwa mukuru Kampala, nyuma OMS yemeza ko hari undi murwayi wa kabiri wagaragaye i Kampala, isobanura ko abo bombi bigaragara ko ntaho bahuriye ariko bose bari bavuye muri RDC.
OMS yavuze ko iki cyorezo kiri hagati ya RDC na Uganda gishobora guteza ibyago ku bihugu bituranye, isaba gushyira mu bikorwa uburyo bwihutirwa bwo guhangana n’ibyorezo no gukora igenzura ku mipaka ihuza ibihugu byombi.
Nubwo Ebola imaze kwaduka inshuro zisaga 20 muri RDC no muri Uganda ariko ubwoko bw’icyo cyorezo ni ubwa gatatu bugaragaye.
Iyi virusi ya ebola yongeye kugaragara bwa mbere mu Ntara ya Ituri mu Burasirazuba bwa RDC, hafi y’umupaka wa Uganda na Sudani y’Epfo ku wa 15 Gicurasi 2026.
OMS isaba abanduye kwishyira mu kato no kugabanya ingendo zitari ngombwa.