Natangije Eastern Hope mfashijwe na Leta – Umunyemari Twagirumukiza
Iyo uganiriye n’Umunyemari Twagirumukiza François, akubwira ko amaze imyaka 28 akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka aho yinjiza ibyuma bikoreshwa mu bwubatsi. Ni umugabo uganira cyane udatinya kugaragaza ko ishoramari agezeho, arikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Twagirumukiza ni umuhanga mu ndimi Nyafurika wanize uburezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari naho yavukiye kubera impamvu z’ubuhunzi. Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwamugiriye icyizere, bityo abikorera bamutorera kubayobora muri manda y’imyaka 3 iri imbere. Avuga ko ubucuruzi nari amateka mu muryango avukamo kuko se yari umucuruzi nubwo yaje kwitaba Imana Twagirumukiza akiri mutoya. Ubucuruzi akora, ahamya ko yabufashijwemo n’Igihugu.
Umuryango FPR-Inkotanyi umaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora igihugu, umuryango wa Twagirumukiza warahungutse atangira kugira uruhare mu kubaka igihugu aho yabaye umurezi muri Ngenda mu Karere ka Bugesera. Amaze umwaka n’igice mu burezi, yatangiye kwikorera. Avuga ko igishoro cyari icyizere yari afitiye ubuyobozi bw’igihugu.
Ati: “Wabonaga tuva ahantu habi ariko ukabona hari icyizere cy’uko twese dushaka gutera intambwe. Icyo gihe rero icyo nakoze nashakishije urwego rurimo ibyaba bikenewe bikeya, ntangira kubonana n’abantu. Natangiye ncuruza inka, icyo gihe nta masoko (ibiterane) yari ahari, mfata akanya nza gutemberera muri Kigali nsanga zirakenewe.”
Mu gace ka Ngeruka na Ngenda kari karimo inka zizanywe n’abari bahungutse zisanga nkeya zari zihari ariko nta soko rihari. Amafaranga yari yarizigamye mu kazi k’uburezi yarimo ni yo yamufashije gutangira kwikorera. Avuga ko ubuyobozi bwabashishikarizaga kwikorera kandi bakizera umutekano igihugu cyari kimaze kubaka mu nzego zose zirimo n’iz’ishoramari.
Uretse ibice byarimo intambara z’abacengezi mu 1998, ariko aho yakoreraga hari umutekano kandi ibyo bakoraga byose ubuyobozi bwarabashyigikiraga. Ati: “Aho wageraga uhuye n’ibibazo, ubuyobozi bwagufashaga ku muvuduko utatekereza, ntabwo ari ibya none. Ku bwanjye, intambwe maze gutera Ubuyobozi bw’Igihugu nabuha ijanisha rinini cyane.”
Yatangiye kubaka icyizere mu bacuruzi, akabishyura amafaranga make bakamuha inka akazishyura amaze kuzigurisha. Akazi k’ubucuruzi bw’inka yakamazemo imyaka itatu akorera mu Bugesera, nyuma akajya ajya kuzishaka mu Mutara. Mu 2003, yahagaritse gucuruza inka ahindura ubucuruzi, kuko igishoro cyari kimaze kwiyongera.
Urugendo rwe mu bucuruzi bwambukiranya imipaka
Umunyemari Twagirumukiza avuga ko mu 2003 yatangiye gukora ingendo agamije kwiga ubucuruzi bwambukiranya imipaka, mu 2005 arabutangira. Yahereye ku byuma by’ubwubatsi ariko abivanga n’ibindi nk’umuntu wari ugitangira ubwo bucuruzi. Mu 2007 ni bwo yatangije Ikigo cyitwa ‘Eastern Hope’ gikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Ati: “Icyo gihe kubaka byari bikenewe mu gihugu, ntibyatugora cyane kubona isoko, gusa harimo ko hari ibintu tutaramenyera ariko uko tubitindamo twagendaga tubigiramo ubunararibonye kandi n’igihugu kikabidushishikariza cyane.”
Akomeza agira ati: “Hagiye hazamo n’ingendoshuri kandi tubikangurirwa n’ubuyobozi, tugatembera, twagera hanze Ambasade zikadufasha tukajya aho dukura ibicuruzwa. […] mu bihugu twagendagamo bari batangiye kumva undi munyarwanda utandukanye n’uwo mu 1994, nta kibazo cyari kigihari cyane kuko hari aho wageraga wavuga ko uri Umunyarwanda abantu bagatangira kugucira inzira n’izina u Rwanda rufite.”
Umunyemari Twagirumukiza François avuga ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka yabutangiriye mu bihugu bya hafi birimo Kenya ari naho Ikigo Eastern Hope cyavanye bwa mbere ibikoresho by’ubwubatsi, Uganda, Tanzania, uko igihe kigenda gishira kiza gukomereza muri Türkey.
Avuga ko yageze muri iki gihugu biturutse ku kubishishikarizwa n’ubuyobozi ariko ajyana n’abandi bacuruzi. Leta yafashije abacuruzi atari ukubarangurira ahubwo kumenya icyo gihugu no kubona amahirwe y’aho kurangurira. Yakomereje mu Buhinde nyuma ajya mu Bushinwa agahamya ko ubucuruzi bwarimo bwaguka cyane ko n’isoko ryari rihari.
Ati: “Urwego rw’ubwubatsi rwari rufite isoko, n’ikindi twakeneraga cyane, ubuyobozi bwaradufashaga byihuse. […] zimwe mu mbogamizi twahuraga nazo zari zimwe na zimwe, kuba hari ibikenewe noneho byakenerwa ku isoko ugasanga imiterere yari ihari icyo gihe ntabwo ibintu byihutaga nkuko byihuta uyu munsi, ibyavaga kure byamaraga igihe kinini cyane, ni uko ari ko ibintu byari bimeze icyo gihe.”
Leta yakanguriye abacuruzi gukora ishoramari buhuriweho
Twagirumukiza avuga ko Leta yashishikarije abacuruzi kugira ishoramari rihuriweho. Ati: “Twatangiye turi bato, tugirwa inama ariko noneho tugirwa n’inama zo gukora ubucuruzi bufatika buhuriweho.
Ndashima ubuyobozi bw’igihugu cyacu atari kuri njye ari ku gihugu muri rusange noneho ku bucuruzi by’umwihariko. Ni muri urwo rwego twagize ishoramari, natanga urugero nk’inyubako ya CHIC, ni ishoramari twakoze ari abacuruzi twishyize hamwe ariko tubikanguriwe n’ubuyobozi.”
Nta muntu washoboraga kuyubaka ku giti cye ahubwo uruhare rw’ubuyobozi rwabaye ingirakamaro. Umunyemari Twagirumukiza yahamirije Imvaho Nshya ko ubuyobozi bwabyumvaga kurusha abacuruzi kuko bwerekanaga ko bitewe n’icyerekezo gihari, bishoboka gukora ishoramari.
Mu izina ry’abacuruzi kandi ahagarariye, Umunyemari Twagirumukiza ashimira Leta ko yafashije abacuruzi ubu bakaba bageze ahantu heza mu bijyanye no gukora ishoramari ryagutse.

